Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Huye: Bagiye gufata umurambo w’umugabo kwa muganga ngo bawushyingure batungurwa no kumusanga yinywera agakoma.

Abaturage bo mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, babwiwe ko umuntu wabo urwariye mu Bitaro bya Kabutare yapfuye, bacukura imva ndetse bagura n’isanduku bitegura kumushyingura ariko bagiye gufata umurambo basanga uwabitswe ni muzima yinywera agakoma.

Uwo mugabo bivugwa ko yakubiswe icyuma gikata indabo mu mutwe ku wa 1 Gashyantare 2022; uwakimukubise ngo yaritabaraga kuko yasagariwe dore ko anasanzwe afite ubumuga bw’amaguru.

Inzego z’ubugenzacyaha zahise zinjira muri icyo kibazo ushinjwa gukomeretsa arafatwa arafungwa.

Nyuma yaho nibwo umuryango w’uwakubiswe wamenyeshejwe ko yapfuye maze ubuyobozi butegeka ko umuryango yakubitiwemo ari wo ugomba gushaka ibikenewe ngo ashyingurwe.

Ku gicamunsi cyo ku wa 3 Gashyantare 2022 bafashe imodoka n’isanduku bajya ku bitaro bya Kabutare gufata umurambo kuko imva yo yari yamaze gucukurwa ariko bagezeyo barawubura.

Umwe mu bagiye kuwufata yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bagiyeyo bafite impapuro z’ubuyobozi bw’Umurenge ariko kwa muganga bashaka umurambo barawubura.

Ati: “Twagezeyo abantu bari mu gahinda ko umuntu wabo yitabye Imana, tugezeyo umurambo barawushaka barawubura, kwa muganga bakomeza gushakisha baza gusanga umuntu ari muzima ari mu cyumba cy’abarwayi ari kwinywera igikoma”.

Yakomeje avuga ko batunguwe n’ibibaye bamenyesha ubuyobozi bw’Umurenge kuko ari bwo bwabahaye ibaruwa igaragaza ko yapfuye kandi bafite n’indi baruwa y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ibigaragaza.

Ati: “Twabibwiye Umurenge ndetse dufata na ya sanduku tuyijyanayo baratubwira ngo tuyisubize aho yaguzwe. Imva yo twayishyizemo umutumba dusubizamo itaka”.

Kuri ubu uwo mugabo yamaze kuva mu bitaro ari mu rugo kandi ari koroherwa naho umusore ukurikiranyweho kumukubita icyuma mu mutwe aracyari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Related posts

Mbere yo guhunga bava muri Kitshanga, FARDC n’abambari batwitse Umujyi wose.

N. FLAVIEN

Amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa yine mu Mujyi wa Kigali, ibitaramo n’imikino y’amahirwe nabyo birakomorerwa.

N. FLAVIEN

ICC yatangaje ko abaturage baherutse kwicwa na FARDC i Goma basaga 163.

N. FLAVIEN

2 comments

Augustin February 8, 2022 at 7:03 AM

Mbega inkuru! Biratangaje

Reply
Paccy February 8, 2022 at 11:05 AM

Ibi bintu birarenze pe !!! Nonese ubwo ku Murenge no kuri RIB bari baKuYe he Aya makuru koko 🙆‍

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777