Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Hezbollah yongeye kurasa ibisasu byinshi ku butaka bwa Israel.

Abarwanyi kabuhariwe b’Umutwe wa Hezbollah uhanganye na Israel bongeye kurasa ibisasu bya ’rocket’ byinshi mu majyaruguru ya Israel, muri kimwe mu bitero bikomeye uwo mutwe wagabye kuva wakwinjira mu ntambara yeruye n’Ingabo z’iki gihugu badacana uwaka.

Amakuru avuga ko iki gitero cyagabwe mu masaha y’igitondo, bituma benshi mu baturage baramukira ku mpuruza ibasaba guhungira ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iki gitero.

Israel yavuze ko ibisasu byinshi byarashwe byafashwe, icyakora yongeraho ko hari n’ibyabashije kugera ku butaka ariko ku bw’amahirwe, byinshi byaguye ahantu hatari abantu, bigabanya ingaruka zashoboraga kuba mbi cyane.

Iki gitero cyafashwe nk’ikimenyetso cyerekana uburyo Hezbollah ikomeje kwihagararaho, n’ubwo Israel iherutse kuvuga ko yangije hejuru ya 80% by’ububiko bwayo bw’ibisasu ikoresha irasa muri Israel.

Hezbollah kandi iherutse gutanga integuza mu majyaruguru ya Israel, ivuga ko ari agace k’imirwano isaba abaturage bake bahasigaye guhunga bakahava. Abarenga ibihumbi 60 n’ubundi basanzwe barahunze aka gace.

Umutwe wa Hezbollah kandi uherutse kurasa ibindi bisasu mu majyaruguru ya Israel byahitanye abagera kuri barindwi, bituma Israel ivuga ko igomba kubahorera.

Related posts

“Aba bana ni abana badasanzwe, bakoze ibizamini mu bihe bidasanzwe kandi bakora ibidasanzwe”: Umuyobozi wa Kingdom School. [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Indege ya RwandAir yakoreye impanuka Entebbe muri Uganda.

N. FLAVIEN

Urukiko rwa Gisikare rwategetse ko abarimo abakozi ba RCS n’abanyamakuru barekurwa

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777