Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi

GS Runyombyi yibasiwe n’inkongi y’umuriro hangirika byinshi.

Ishuri (Groupe Scolaire) rya Runyombyi riherereye mu murenge wa Busanze, Akarere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo ryafashwe n’inkongi y’umuriro zimwe mu nyubako zaryo zirashya zirakongoka ariko ku bw’amahirwe nta munyeshuri wahaburiye ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.

Amakuru y’ibanze yageze kuri WWW.AMIZERO.RW aremeza ko iyi nkongi y’umuriro yibasiye igice cya GS Runyombyi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024 ishobora kuba yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi (circuit) noneho bigakongeza inzu abana bararamo yose ku buryo umuriro wabaye mwinshi cyane ari nacyo cyatumye wangiza byinshi.

N’ubwo twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’iki kigo ntibikunde, amakuru yandi twamenye aremeza ko uyu muriro watwitse ugakongora inzu abanyeshuri bararamo (dortoir) kuko umuriro watangiriye ku cyumba kimwe ariko kubera ubukana wari ufite bikarangira ukwiriye hose ku buryo ngo ibyumba bitandatu byose byahiye bigakongoka.

Uyu muriro watijwe umurindi no kubura uburyo buhamye bwo kuzimya kuko abari bahari bakomezaga gusigana ku cyakorwa harimo nko gutema insina akaba ari zo bakoresha, gusa byose bikaba byabaye imfabusa kuko ibyumba bitandatu byose byakongotse n’ibyarimo byose birimo ibitanda, imifariso, ibisaswa by’abanyeshuri ndetse n’ibikabyu byabo n’ibyarimo byose.

Turacyagerageza kuvugana n’inzego zitandukanye ngo tumenye ikiza gukurikiraho, gusa hakaba habaye gukorana kw’inzego ku buryo abanyeshuri bari bagize ibibazo by’ihungabana bafashijwe ndetse n’abandi bafashwa kubona aho bakinga umusaya kuko iki kibazo cyateye kitateguje kandi kikaza mu masaha mabi y’ijoro.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye GS Runyombyi mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Gatandatu.
Ikigo cya Runyombyi kibasiwe n’inkongi y’umuriro zimwe mu nyubako zirashya zirakongoka.

Related posts

Akaga gakomeye ku Bihugu by’i Burayi bigiye kwinjira mu bihe by’ubukonje gaz ihenze.

N. FLAVIEN

Aba-Rayon biyemeje gusenyera umugozi umwe bakareka umwiryane

Ndayishimiye Libos

Red Arrows yegukanye CECAFA Kagame Cup 2024 itsinze APR FC.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777