Abagabo batatu bo mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB bakekwaho gusambanya ku gahato umugore w’imyaka 46 y’amavuko barangiza bakamwica.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo yamenyekanye ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 nyuma y’ umunsi umwe mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Munyinya mu murenge wa Rukomo habonetse umurambo w’uwo mugore.
Abaturanyi be babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko mbere yo kwicwa, yabanje kujya kuri SACCO, abikuza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 (20,000Frw) yahabwaga na Leta nk’ inkunga igenerwa abatishoboye.
Basobanuye ko nyuma yo kubikuza aya mafaranga, yakomereje mu kabari mu isantere (Centre) ya Munyinya, afata amwe ayabitsa abagore b’inshuti ze batashye mbere ye, gusa nyuma ngo batunguwe no kumva ko yishwe.
Amakuru y’ibanze yemeza ko aba bagabo batawe muri yombi ngo ari bo basangiraga n’uwo mugore muri aka kabari mbere y’uko apfa, ndetse harimo n’umwe muri bo bari barabyaranye umwe mu bana yasize.
Abaturage bakeka ko aba bagabo babanje kumusambanya, nyuma bakaza kumwica kubera ubwoba bw’uko ashobora kubarega ko bamuhohoteye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemeje itabwa muri yombi ry’aba bagabo, agira ati: “Uwo mugore yasanzwe mu gitondo yishwe. Yari umuturage ufashwa na Leta. Abagize uruhare muri uru rupfu bafashwe, barimo gukurikirwanwa n’inzego zibishinzwe”.
Nyakwigendera asize abana bane. Umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma, mu gihe abakekwaho ubu bugizi bwa nabi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe hagikorwa iperereza.