Amizero
Amakuru Politike Ubutabera

Fondasiyo Lantos yasabye Ubwongereza kwanga Ambasaderi Busingye uherutse kugenwa n’u Rwanda.

Fondasiyo ya Lantos iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nzeri 2021, yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza kutemera Ambasaderi u Rwanda ruherutse gushyirwaho ngo aruhagararire mu Bwongereza.

Uwo Fondation Lantos, ifite ikicaro i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itunga agatoki, ni Johnson Busingye, iyi fondasiyo ishinja guhohotera uburenganzira bwa kiremwamuntu ikanasaba ko yakorwaho iperereza.

Perezida wa Fondasiyo ya Lantos Madame Katrina Lantos Swett ni we wandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza Dominic Raab. Mu rwandiko rwe, ashingiye ku bimenyetso bigaragara, Madame Lantos yashimangiye ko Ambasaderi Johnson Busingye yagize uruhare rukomeye mucyo we yise ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina, mu mpera z’ukwezi kwa munani muri 2020. Paul Rusesabagira agereranywa nk’intwari mu bikorwa byo kurengera ubuzima bwa benshi muri Filime Hotel Rwanda, nyamara siko bibonwa ku bazi neza uyu mugabo ndetse n’ababaye muri iyi Hotel, kuko bo bavuga ko ibyo yakoze byari ukwishakira amafaranga.

Ijwi rya Amerika ryanditse ko mu gihe Paul Rusesabagina yafatwaga akanafungwa, bwana Busingye yari Ministiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba ari we wayoboye igikorwa cy’ifungwa rye.

Bwana Busingye wahoze ari Ministiri w’Ubutabera mu Rwanda yiyemereye ku mugaragaro ko Guverinoma y’u Rwanda ari yo yishyuye indege yatwaye Rusesabagina imuvana aho yari ari imugeza i Kigali atabizi kuko ngo we yari aziko agiye i Bujumbura mu Burundi nk’uko byanatangajwe mu rubanza rwe. Ibi Busingye yabivuze mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Al-Jazeera mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2021.

Fondatiyo Lantos ihereye kuri ibyo bimenyetso simusiga, yasabye Leta zunze Ubumwe z’Amerika, mu buryo bukurikije amategeko gusabira ibihano bwana Busingye mu rwego rw’ubukungu no kubuzwa kwinjira muri Amerika.

Ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa cyenda muri 2021, ni bwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yahinduriye imirimo bwana Busingye wayoboraga Minisiteri y’Ubutabera amugira Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza. Nta mpamvu n’imwe yatangajwe kuri izi mpinduka, kandi ntihatangajwe n’undi uzasimbura Busingye muri Minisiteri y’Ubutabera. Ibyo byabaye ibyumweru bike mbere y’isubikwa ry’isomwa ry’imyanzuro y’urubanza rwa Paul Rusesabagina nyuma y’amezi agera kuri arindwi.

Paul Rusesabagina yakunze kuvugira kenshi mu ruhame ko adashobora gusubira mu gihugu cye cy’amavuko kubera gutinya ko yahohoterwa. Mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize ubwo Rusesabagina yavaga iwe muri Texas, indege yagiyemo yihariye avuye Dubai azi ko agiye i Burundi. Ahubwo yisanze ari i Kigali mu Rwanda, aho yamaze iminsi itatu ntawe uzi aho ari, nyuma aza kwisanga mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Related posts

EURO 2020: Mu mibare, dore ibyo wamenya ku makipe agiye guhurira ku mukino wa nyuma

N. FLAVIEN

Diyoseze Gatorika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Perezida Kenyatta yatumije igitaraganya Abaperezida bo muri EAC kubera DRC.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777