Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Gen.Bgd Sylvain Ekenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, rivuga ko ingabo za Leta ya Congo zaburijemo igitero cy’umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda, RDF Commandos, cyabaye kuwa kabiri tariki 07 Kamena 2022, ngo kikaba cyaranakomerekeyemo abasirikare batatu ba MONUSCO.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ingabo za Leta y’u Rwanda zahinduye imyambarire kugirango zikomeze kurwanirira inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze iminsi zihanganye n’ingabo za Leta ya Congo zishyigikiwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye, MONUSCO hamwe kandi n’umutwe wa FDLR ufatanyije na Mai Mai Nyatura.
Muri uru rugamba, bivugwa ko ari ho hakomerekeye bikabije abasirikare batatu bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, bakomoka mu Gihugu cya Tanzania, ngo ubu bakaba bari mu bitaro i Goma aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Muri iri tangazo, Gen. Ekenge ashinja Leta y’u Rwanda kohereza ingabo zayo zidasanzwe ku butaka bwa Repuburika ya Demukarasi ya Congo, ingabo avuga ko zirenga 500 zihinduranyije mu myambaro y’ibara ry’ikijuju, ngo zikaza gufasha inyeshyamba za M23.
Uyu muvugizi asoza avuga nyuma yo kwihuza kwa RDF n’izi nyeshyamba za M23 bafite intego yo kugaba ibitero byabo ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, ziherereye i Muhati hafi ya Bikenye muri Gurupoma ya Jomba, Teritwari ya Rutchuru.
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ndetse na RDF ntacyo bari batangaza ku byerekeranye n’ibi birego bakomeje gushinjwa na Leta ya Congo itarahwemye kwihunza ikibazo cy’iwabo igashaka kucyegeka k’u Rwanda nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Imirwano imaze igihe ibera muri kariya karere ka Jomba, imaze kuvana mu byabo abaturage barenga ibihumbi bitanu, abandi nabo bakaba bahora biteguye kugenda kuko buri munsi hasigaye humvikana urusaku rw’ibibunda biremereye ku mpande zombi zihanganye.
Hari ababona ko kuba FARDC yavuze ko abo yarwanye nabo atari M23 ahubwo ari ba mudahusha b’u Rwanda, ari ukwikura mu isoni nyuma y’uko Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma atangarije ko FARDC iri hasi cyane ndetse ngo itari ku rwego rwo guhangana na M23. Willy Ngoma yavuzeko ubwo FARDC, MONUSCO na FDLR bageragezaga kubagaba ho ibitero muri Runyoni, babahaye isomo batazibagirwa, abarenga 50 ba FARDC bahasiga ubuzima ndetse barimo na Major Yefuta wa FDLR.


