Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC yarashe mu mujyi wa Goma ikoresheje drones

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Werurwe 2026, indege z’intambara zitagira abapilote (drones) z’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC zarashe mu bice bituwe cyane by’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko byemejwe na Bertrand Bisiimwa, Visi Perezida wa AFC/M23.

Mu minota micye bikiba, AFC/M23 yahise isohora itangazo rigaragaza ko igisirikare cya DR Congo, FARDC cyakoze igitero kigamije kwibasira ibice bituwe n’abantu benshi.

AFC/M23 yatangaje ko icyo gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa cyabereye kure cyane y’imirongo y’urugamba ku buryo bitakitwa ko bari bahanganye n’umwanzi.

Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X rigira riti: “Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ni ugushotorana kutakwihanganirwa, kigamije agace k’umujyi gatuwe n’abantu benshi kandi gishyira mu kaga ibihumbi by’abasivili b’inzirakarengane.”

AFC/M23 ivuga ko ibitero by’indege z’intambara zitagira abapilote (drones) n’iby’intwaro ziremereye bikomeje ku mirongo yose y’urugamba.

Ibi bitero by’indege z’intambara zitagira abapilote (drones) za FARDC byagabwe ahagana saa kumi z’urucyerera (04:00 am), bigambiriye ibice bituwemo n’abakire ndetse n’abayobozi bakuru ba AFC/M23.

Manzi Willy, Visi guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa AFC/M23, ku rukuta rwe rwa X yanditse ati: “Indege z’intambara zitagira abapilote (drones) zateye Goma, nyamara izi nkoramaraso za Kinshasa zikomeje gukingirwa ikibaba n’abanyabubasha.”

Yakomeje agira ati: “Uru rwego rw’ubuhezanguni ku ruhande rwa Kinshasa ntirushobora gukomeza kugira ubudahangarwa. Urugero rw’uburyarya buturuka mu muryango mpuzamahanga, aho Tshisekedi ashobora gukomeza gukomeretsa abaturage mu gihe urundi ruhande rubwirwa guhagarika imirwano, ntibizihanganirwa.”

Hari amakuru avugwa ko izi drones zigera kuri ebyiri zarashwe n’ubwirinzi bw’ikirere bwa AFC/M23 bigatera urusaku rwinshi rwumvikanye mu mujyi wa Goma, by’umwihariko ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Aya makuru avuga ko izo drones zasenyewe ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ahazwi nko kuri ‘Plage du Peuple’, ariko bikaba bikigoranye kumenya niba nta buzima bw’abantu zaba zahitanye mbere yo gushwanyaguzwa n’ubwirinzi bw’ikirere bwa AFC/M23.

Leta ya DR Congo ikomeje gukaza umurego mu bitero byifashisha izi drones, ikagaba ibitero mu bice bya kure y’imirongo y’urugamba, ahanini igambiriye abayobozi ba AFC/M23. Ibitero bya vuba ni ibya Mushaki n’ibya Rubaya byahitanye Lt Col Willy Ngoma.

Drones za FARDC yarashe mu mujyi wa Goma
Amashusho amaze kujya hanze agaragaza umuriro mu bice zibasiye

Related posts

Abarwaye indwara y’Ubushita bw’Inkende bagaragaye mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Korea y’Epfo n’Uburusiya bigiye kwinjira mu mahari.

KALISA

Ruhango: Bamwe mu bari bagiye gusengera kuri Kanyarira bahuye n’uruva gusenya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777