Imirwano ikaze yakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, hagati y’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’Umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru, hafi y’Ikirunga cya Sabyinyo.
Iyi mirwano iri gukoreshwamo intwaro ziremereye ku mpande zombi, iri kubera mu cyerekezo cy’Ikirunga cya Sabyinyo, Teritwari ya Rutscuru muri Kivu y’Amajyaruguru, ni nko mu birometero 70 mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Umujyi wa Goma, werekeza ku mupaka wa Uganda.
Isoko y’amakuru iri hafi y’ahari kubera imirwano, yemeje ko intwaro ziremereye zikomeje kumvikana yaba ku ruhande rwa Leta ndetse no ku ruhande rwa M23 mu misozi ya Runyonyi, hafi neza ku mugezi wa Kamira, uherereye munsi y’uwo musozi nk’uko byatangajwe na Radio Okapi y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo.
Iyi mirwano yongeye kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022, buri ruhande rukaba rwarashinje rugenzi rwarwo kuba nyirabayazana, aho umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yatangaje ko batewe n’Ingabo za Leta bakirwanaho, Leta nayo ikaba yaravuzeko batewe na M23 bakagerageza kuyisubiza inyuma.
Amakuru agera kuri WWW.AMIZERO.RW aremeza ko imirwano yo Kuwa mbere yakomereye Ingabo za Leta, kuko ngo nyuma yo gutera amabombe menshi ku musozi, abasirikare ba Leta bibwiyeko M23 yahunze maze ngo mu kuzamuka umusozi bahura n’akaga kuko barashwe bikomeye bakiruka amasigamana.
Mu ijoro ryacyeye kandi, ngo abo bikekwa ko ari FDLR, bagerageje gutungura M23, irabarasa n’ubundi bariruka, ibintu byatumye imirwano isubukurwa kuri uyu wa Kabiri mu rwego rwo kureba niba Ingabo za Leta, FARDC, zashobora kwigarurira umusozi wa Runyoni ufatwa nk’ibirindiro bikuru bya M23.
Umuvugizi wa M23, Major Ngoma yavuzeko Umutwe avugira wa M23 utigeze uva muri Runyonyi na Chanzu, kuva Ingabo za Leta zatangira kuhasuka amabombe. Yavuzeko ntaho bateze kujya kuko ngo bari ku butaka bwabo kandi ko biteguye kwivuna umwanzi uko yaza asa kose.
Ku ruhande rwa Leta, nta cyo bashatse gutangaza ku mirwano y’uyu munsi, gusa ku mugoroba wo kuwa mbere, umuvugizi wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Général Sylvain Ekenge, yatangaje ko FARDC yatakaje abasirikare babiri, hakomereka batanu, mu mirwano uyu muvugizi yemeje ko M23 yakoreshejemo imbunda ziremereye zirasa kure za Canons, barasa ku birindiro bya FARDC, i Bugusa muri Jomba.
Général Ekenge yagaragaje ko kuba M23 iri gukoresha imbunda za Canons zirasa kure, byerekana ko umufatanyabikorwa wayo akomeje kuyiha ubufasha, ibintu ngo biciye ukubiri n’ibyemejwe n’Imiryango y’Akarere, Afurika ndetse n’umuryango Mpuzamahanga.
Major Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye Général Ekenge ko badakwiye gukomeza kwitiranya ibintu, kuko ngo ikibazo cyabo ari icya Congo ubwayo, yongera kubabwirako nta gisirikare bafite kuko ngo FARDC itari ku rwego rwa M23, kandi ngo ikibabaje ni uko babeshya Perezida Tschisekedi akizera ko afite Ingabo zishobora kurinda Igihugu kandi ntazo.




1 comment
Niba ari jtangano bivuze ko M23 irikwirwanya cg ni ugusuzigura Uwo bahanganye?