Umuyobozi w’intara ya Amhra kuri iki cyumweru yasabye abaturage b’iyi ntara ko bose bakwiye kwegura intwaro bakifatanya mu guhashya indwanyi zo mu gace ka Tigray. Ni ubusabe uyu muyobozi yise ubwo kwirwanaho amazi atari yarenga inkombe.
Intara ya Amhra ihana imbibi na Tigray mu majyepfo, izi ntara zombi zikaba zinasanganywe amakimbirane amaze imyaka myinshi ashingiye ku butaka, anafite aho ahuriye n’intambara igiye kumara amezi umunani muri Tigray.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’intara ya Amhra kuri iki cyumweru bije bikurikira iby’umuyobozi w’intara ya Afar iherereye mu burasirazuba bwa Tigray nawe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize wasabye abaturage be kwinjira mu ntambara bakarwanya abasirikari ba Tigray.
Izi ntara zombi zinjiye muri iyi ntambara mu gihe mu kwezi k’Ugushyingo Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yari yatangaje ko intambara yarangiye muri aka gace.
Abiy watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel muri 2019 yategetse ingabo ze kugaba ibitero muri Tigray mu Gushyingo umwaka ushize, agamije guhirika ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kw’abatuye agace ka Tiigray ari naryo rikagenzura. Uyu muyobozi akaba yaravuze ko kugaba ibitero byari ukwihorera kuko ingabo z’iryo shyaka nazo ngo zitahwemaga kugaba ibitero ku ngabo z’igihugu.
ALJAZEERA