Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Politike Umutekano

Drones eshatu z’intambara za FARDC zageze hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Indege eshatu kabuhariwe zitagira abapilote (drones de combat) za CH-4B igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyaguze mu Bushinwa zageze mu Burasirazuba bw’Igihugu, ngo zikaba zaragejejwe i Goma, zihita zijyanwa ku kibuga cy’indege cya Kavumu hafi ya Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Izi drones eshatu z’intambara zagejejwe hafi y’umupaka w’u Rwanda, ni zimwe muri nyinshi DR Congo yatumije mu Bushinwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 nk’uko byemejwe n’umwe mu basirikare bakuru muri FARDC witwa Lieutenant-Général Franck Ntumba.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yanditse ko izi ndege zavuye mu Murwa mukuru i Kinshasa, mbere yo kujyanwa i Kavumu zinyuzwa i Goma, ahari ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira indege rutura zikomeje kugeza abasirikare bashya n’ibikoresho bishya mu rwego rwo guhangana n’abarwanyi ba M23 ikomeje kubera umuzigo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi drones z’intambara za CH-4B za Sosiyete “China Aerospace Science and Technology Corporation-CASC” ngo zari zitegerejwe n’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za DR Congo nk’imwe mu ntwaro bizeye cyane izabafasha gutsinda urugamba kuko ngo zifite ubushobozi bwo kuba zagaba ibitero ku ntera ndende kandi ngo zikaba zifite ubushobozi bwo kurasa zidahusha intego (high precision).

Izi ndege nshya zitagira abapilote (drones de combat) zije mu gihe FARDC yari isanganywe izindi ariko zo z’ubutasi zakoreshwaga mu gufata amakuru y’ubutasi arimo ibipimo by’ahari umwanzi, bikifashishwa n’abakoresha Sukhoi-25 mu kurasa ku mwanzi no gusenya zimwe mu mbunda ze nini.

N’ubwo benshi babona Umutwe wa M23 nk’akana imbere ya FARDC, uyu mutwe ukomeje kugaragaza imbaraga ku rugamba kuko mu minsi micye ishize wongeye kwigarurira ibice bitandukanye wari warasigiye Ingabo za EAC, nyuma bikigarurirwa n’igisirikare cya Leta. Benshi bibaza amaherezo y’iyi ntambara ikomeje guhagurutsa Isi yose bikabashobera, bagasaba nyagasani ngo atabare abaturage bahababarira umunsi ku munsi.

Leta ya DR Congo ikunze gushinja u Rwanda ko rutera inkunga Umutwe wa M23 mu bikoresho n’abasirikare. Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma, ahubwo rugashinja DR Congo gufasha Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na n’ubu bagikomeje ingengabitekerezo ya Jenoside. Leta ya DR Congo ikaba ikunze kumvikana ivuga ko igomba guhangana n’u Rwanda ari nayo mpamvu ikomeje kurunda ibikoresho bihambaye hafi y’umupaka warwo.

Related posts

Nyuma y’itumbagira ry’ibiciro by’ingendo, abapolisi b’i Burundi bahisemo gutega amagare ngo abageze ku kazi.

N. FLAVIEN

Hasinywe amasezerano mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Algeria.

N. FLAVIEN

Bwa mbere mu mateka Manchester City yatwaye Igikombe cya UEFA Champions League.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777