Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

DRC: Abayobozi b’amadini bahawe inshigano zo gutora umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora bananiwe kumvikana

Abayobozi 8 b’amadini n’amatorero bahawe inshingano zo guhitamo umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora yigenga (CENI)muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bananiwe kugira uwo bahurizaho.

Nkuko bigaragara muri raporo iri tsinda ry’abahagarariye amadini ryagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’amezi menshi biga kuri buri mukandida, bananiwe guhitamo ukwiye kuzayobora komisiyo y’amatora yigenga. Ibiganiro bigamije gushaka uzayobora iyi komisiyo byari byasubukuwe muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’uko muri Nyakanga 2020 ubwo hari hatowe uwitwa Ronsard Malonda haje hakavuka imvururu kuko bamwe bamushinjaga kuba akorera mu kwaha wa Joseph Kabila wigeze kuyobora iki gihugu.

Iyi raporo kandi ivuga ko babiri mu bakandida bahabwaga amahirwe batewe utwatsi na babiri mu bahagarariye amadini, bavuga ko bafite imiziro. Ni mu gihe abandi bayobozi b’amadini batandatu basigaye bo bavugaga ko iyo miziro bashinja aba bakandida nta bimenyetso bihamye babifitiye. Umuhuzabikorwa akaba n’umuvugizi w’iri tsinda ry’abanyamadini Musenyeri Marcel Utembi akaba yarahisemo kumenyesha inteko ishinga amategeko ko bananiwe kumvikana ku mukandida ukwiye.

Iyi raporo kandi igiye hanze mu gihe tariki ya 23 Nyakanga, aba bagize iri tsinda bari bavuze ko bari gushyirwaho igitutu n’iterabwoba na bamwe mu bayobozi.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itegeko riteganya ko umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora ashyirwaho n’abahagarariye amadini 8 y’ingenzi yemewe muri kiriya gihugu, nyuma bagashyikiriza raporo Inteko Ishinga Amategeko, aya mahitamo akabona kwemezwa burundu n’umukuru w’igihugu.

Jeune Afrique

Related posts

Musanze: Ikiraro cyari imbogamizi ku buhahirane cyahindutse gahuzamiryango.

N. FLAVIEN

Abashinjwa gusambanya ku gahato bagiye kujya baburanishirizwa aho icyaha cyabereye

N. FLAVIEN

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yanenze u Bwongereza burenza ingohi ingaruka z’umutwe wa FDLR.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777