Dr Sabin Nsanzimana wayoboraga Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC yabaye ahagaritswe ku Buyobozi kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edward Ngirente rivuga ko hshingiwe ku biteganywa n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo y’ 112, 5°(b), None kuwa 7 Ukuboza 2021, Dr Sabin Nsanzimana, yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Dr Sabin Nsanzimana, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, muri Nyakanga 2019 asimbuye Dr Condo Jeanine.
Mu itangazo rivuga ko yabaye ahagaritswe, ntihigeze hatangazwa amakosa nyir’izina yaba akurikiranyweho. Gusa muri iri tangazo hagaragaramo ko “hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho“.
