Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Edward Ngirente wari kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2017.
Dr Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe yari asanzwe ari ari Umuyobozi Mukuru wungirije (Visi Guverineri) muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, umwanya yagiyeho tariki 25 Gashyantare 2025.
Minisitiri w’Intebe Mushya w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva afite uburambe mu gusesengura ibyerekeranye n’ubukungu n’imari, ndetse na politiki y’imiyoborere.
Yabaye Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza gishinzwe ibyerekeranye n’imihanda (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 2016.
Yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu 2008, umwanya yagiyeho n’ubundi avuye ku wundi nka wo, ariko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva 2005–2008.
Dr. Justin Nsengiyumva avuka mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bukungu, yakuye muri University of Leicester mu Bwongereza (2011-2015).
Iyo Minisitiri w’Intebe wari ku mwanya asimbuwe hakurikiraho iki?
Itegeko Nshinga risobanura ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura. Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.
Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma. Iyo Minisitiri w’Intebe avuyeho, biba bivuze ko na guverinoma igomba kongera kurahira.
Urutonde rw’Abaminisitiri b’Intebe bayoboye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
1. Faustin Twagiramungu: Kuva tariki 19 Nyakanga 1994 kugeza tariki 31 Kanama 1995
2. Pierre-Célestin Rwigema: Kuva tariki 31 Kanama 1995 kugera tariki 08 Werurwe 2000
3. Bernard Makuza: Kuva 08 Werurwe 2000 kugera ku wa 07 Ukwakira 2011
4. Pierre-Damien Habumuremyi: Kuva ku wa 07 Ukwakira 2011 kugera kuwa 23 Nyakanga 2014
5. Anastase Murekezi: Kuva tariki 23 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 30 Kanama 2017
6. Dr. Édouard Ngirente: Kuva ku wa 30 Kanama 2017 kugera ku wa 23 Nyakanga 2025
7. Dr. Justin Nsengiyumva: Kuva uyu munsi ku wa 23 Nyakanga 2025 –

