Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DR Congo yafunze ikirere cyayo ku ndege zose zifitanye isano n’u Rwanda.

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kubera ubushotoranyi bw’u Rwanda, yafashe umwanzuro wo gufunga ikirere cyayo ku ndege zose z’u Rwanda ndetse n’izindi bikorana ngo zikaba zitemerewe gukoresha ikirere cyayo mu ngendo izo ari zo zose.

Ni kenshi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye ivuga ko izafunga ikirere ku ndege zose z’u Rwanda ndetse n’izindi bafitanye imikoranire kuko ngo bazi neza ko Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda, RwandAir yungukira cyane mu gukoresha ikirere cyabo mu ngendo zijya kandi zikava mu byerekezo bitandukanye birimo urwa London mu Bwongereza, Doura muri Cameroun, Brazzaville muri Repubulika ya Congo n’ahandi.

Kuba DR Congo yafashe umwanzuro wo gufunga ikirere ku ndege zose zikoreshwa na Sosiyete ya RwandAir ndetse n’izindi bakorana, bizagira ingaruka ku bagenzi ndetse no kuri Sosiyete ubwayo kuko bizasaba RwandAir guhindura aho yanyuraga igakoresha ikirere cy’ibindi bihugu, ibyemezwa n’impuguke ko bizongera amasaha abiri ku gihe ingendo zamaraga.

DR Congo ishinja u Rwanda kuba rufasha umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse no muri Kivu y’Amajyepfo. DR Congo ikaba ivuga ko icyitwa M23 kitabaho ahubwo Igisirikare cyayo gihanganye nk’igisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Intambara ya M23 n’igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2021, icyo gihe indege za RwandAir zikaba zarakoreraga ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mijyi ya Goma na Lubumbashi. Uko M23 yakomezaga gufata ibice bitandukanye, Leta ya Kinshasa yahagaritse ingendo za RwandAir ivuga ko nta mpamvu yo gukorana n’Igihugu gifasha M23 ibarwanya.

Related posts

Inzobere mu guhangana na Marburg zoherejwe na USA zageze mu Rwanda.

N. FLAVIEN

APR FC ntimukwiye guterwa ubwoba na Pyramids kuko na Chelsea yatwaye Igikombe cy’Isi idahabwa amahirwe.

KALISA

Rutshuru: Abatware gakondo baranenga Leta ya Congo ko ntacyo iri gufasha impunzi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777