Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo bijyanye n’ingamba nshya zo guhangana n’iki cyorezo, kugeza ubu kimaze guhitana abagera kuri 370 mu Rwanda.
Ni inama yateranye mu gihe mu Rwanda hari hamaze iminsi havugwa imibare y’abanduye ikomeza gutumbagira. Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yerekana ko hagati ya tariki 1 na 12 Kamena 2021, mu Rwanda hamaze kugaragara ubwandu bwa Covid-19 ku bantu 1183. Ibi bisobanuye impuzandengo y’abantu barenga 98 ku munsi mu gihe cy’iminsi 12.
Muri iyi minsi kandi ni na bwo hagaragaraye impfu nyinshi ku munsi umwe, zari enye, zaherukaga kugaragara nanone ku wa 15 Mata 2021. Ni mu gihe ubwandu burenze 200 bwaherukaga kugaragara ku wa 05 Mata 2021 kuko uwo munsi hari habonetse abantu 202 banduye.
Nkuko rero byari byitezwe, inama y’abaminisitiri ikaba yafashe ibyemezo biganisha ku guhangana n’iki cyorezo aho mu mpinduka zabaye harimo ihinduka ry’amasaha yo guhagarikiraho ingendo yakuwe kuri saa yine agashyirwa kuri saa tatu z’ijoro. Ibi kandi bikanajyana nuko ibikorwa byose byemerewe gukora bisabwa kuba byafunze bitarenze saa mbiri za nimugoroba mu gihe ubundi byafungaga saa tatu.
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare zagenewe gutwara. Ahangaha Abatwara bisi basabwe kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
Mu zindi ngamba zidasanzwe zafashwe ku bijyanye n’insengero, nuko umubare w’abemerewe kuzijyamo wagabanyijwe ukavanwa kuri 50% ugashyirwa kuri 30%. Ni mu gihe kandi Restaurant na Café zizakomeza gukora ariko zitarengeje 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu zemerewe.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri kandi inagaragaza ko ishyingiranwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa leta no mu nsengero ryemerewe kwitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi bikabanza kumenyeshwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Aya mabwiriza kandi azatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 14 Kamena 2021, akazongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe ku byemezo by’inzego z’ubuzima.



1 comment
Imana yo mu Ijuru iturinde iki kinyagwa !! Ibaze rero baduhaye indi Guma mu rugo 😪😪😪