Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera Ubuzima

Colonel Théoneste Bagosora umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye muri Gereza.

Colonel Théoneste Bagosora ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye muri Gereza yo muri Mali aho yari afungiye nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 35 yari atararangiza.

Amakuru y’urupfu rwa Colonel Théoneste Bagosora yatangiye kumenyekana ubwo umuhungu we witwa Achille Bagosora yashyiraga ubutumwa ku rukuta rwa Facebook bwifuriza iruhuko ridashira umubyeyi we.

Abantu bahise batangira kwibaza niba aribyo koko, gusa amakuru yaje kumenyekana avuye muri Mali aho Col Théoneste Bagosora yari afungiye, yemeje iby’urupfu rwe.

Colonel Bagosora yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, akaba yari azwi cyane ku mvugo zibiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ubwo yari Arusha muri Tanzania, tariki 9 Mutarama 1993, ubwo hari hamaze gusinywa amasezerano hagati y’Ubutegetsi bwa Habyarimana na FPR Inkotanyi yarwanaga icyo gihe, ku gice kirebana no kugabana ubutegetsi, Colonel Théoneste Bagosora yasohotse arakaye cyane agira ati: “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”. Bivugwa ko kandi yakundaga kuvuga yeruye ko nta mututsi uzakandagira mu Ngabo z’u Rwanda muri icyo gihe.

Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 35 kubera bene izo mvugo n’imyitwarire byatumye ubwo Jenoside yatangiraga tariki 7 Mata 1994, aba umwe mu bagize uruhare mu kuyikwirakwiza no kuyicengeza mu baturage.

Nyuma yo gukatirwa, Col Théoneste Bagosora yafungiwe muri, aho bivugwa ko yari amaze igihe arwariye muri Gereza. Apfuye ku myaka 80 y’amavuko, akaba apfuye atarangije igihano yahawe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda-TPIR.

Colonel Théoneste Bagosora, yavutse tariki 16 Kanama 1941, avukira mu cyahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi, kuri ubu ni mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. Yinjiye igisirikare mu 1964, akomeza gukora imirimo itandukanye, yagiye azamurwa mu mapeti kugeza Ingabo za FAR yarimo zitsinzwe mu 1994 ageze ku ipeti rya Colonel. Yari umwe mu bantu ba hafi bo mu cyiswe “Akazu” kuko yari hafi cyane ya Habyarimana Juvenal wari Perezida wa Repubulika, bakaba bari no mu Ishyaka rimwe rya MRND.

Colonel Théoneste Bagosora ubwo yari imbere y’ubutabera/Photo Internet.

Related posts

M23 yatangiye kwica ba bacanshuro b’Abarusiya baje gufasha FARDC.

N. FLAVIEN

RCS yirukanye abagera kuri 411 barimo n’uwo ku ipeti rya Komiseri.

N. FLAVIEN

Abasirikare ba RDF bari bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR bageze mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777