Mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022 ku Itorero rya ADEPR Batsinda, Chorale Goshen yo kuri ADEPR Muhoza mu Mujyi wa Musanze, Ururembo rwa Muhoza, ibinyujije mu ndirimbo zayo yongeye guhembura benshi mu banya Kigali bari bitabiriye.
Chorale Goshen ibarizwa ku Itorero rya Muhoza yongeye kwigarurira imitima y’abatari bake ubwo yaririmbaga indirimbo imenyerewe cyane muri Kiliziya Gatolika, igira iti ‘Niba Uhoraho ari amahoro yawe, niba Uhoraho ari ibyishimo byawe, komeza inzira watangiye, wicika intege wahisemo neza Nyagasani muri kumwe”.
Chorale Goshen yataramiye ku Itorero rya Batsinda nyuma y’aho ku wa 23 Ukwakira 2022 yari yataramiye n’ubundi i Gikomdo muri Kigali, ibintu bidakunze kubaho ku makorari ava mu Ntara ajya kuririmba mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga wa Chorale Goshen, bwana Ngenzi Jean Jacques yemeza ko kuba Chorale igira ubutumire bungana butya, biva ku cyizere Imana ikomeje kubagirira muri iki gihe, bakora ibyo bashoboye, nayo [Imana] ikabagirira neza bigakundwa, ndetse ngo hakiyongeraho n’imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube Channel yabo na Facebook page byose byitwa “Goshen Choir ADEPR Muhoza“.
Chorale Goshen imaze kugira abaririmbyi barenga ijana n’indirimbo nyinshi zakunzwe, ku isonga hakaza iyitwa ‘Uzi kurinda‘ icuranze mu njyana y’ikinimba gikoreshwa cyane mu Majyaruguru y’u Rwanda no mu Majyepfo ya Uganda.




Yanditswe na Turirimbe Didace @AMIZERO.RW