Sosiyete ya Facebook yakoze amateka yo kugira agaciro ku isoko ry’imari n’imigabane karenze tiriyari y’amadorari y’Amerika. Ni nyuma yuko iyi sosiyete yari imaze iminsi mu rubanza yaregwagamo kwikubira isoko rya serivisi zirebana n’imbuga nkoranyambaga.
Ku wa Mbere tariki ya 28 Kamena nibwo umucamanza yatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe na Komisiyo y’ikigo gishinzwe ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaregaga Sosiyete ya Facebook kuba yarikubiye serivisi zirebana n’imbuga nkoranyambaga ngo kuko ubwayo ishobora kuba yarikubiye 60% by’iri soko.
Uyu mucamanza akaba yaravuze ko iki kirego cyateshejwe agaciro kubera ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucuruzi cyananiwe gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ko Facebook yikubiye isoko. Nyuma y’itangazwa ry’aya makuru, agaciro ka sosiyete ya Facebook ku isoko ry’imari n’imigabane kakaba kahise kazamuka ku kigero cya 4%, bituma bwa mbere mu mateka yayo ubu Facebook ihagaze amafarana arenga gato tiriyari y’Amadorali y’Amerika.
Ikirego cyari cyatanzwe na Komisiyo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucuruzi cyavugaga ko Facebook yikubiye cyane isoko rijyanye na serivisi z’imbuga nkoranyambaga z’abantu ku giti cyabo (Personal Social Networking), aho ngo izindi mbuga zajyaga kuyishyikira yahitaga izigura. Aha urugero umuntu yatanga ni nka Instagram yaguzwe na Facebook muri 2012 ndetse na Watsapp yaguzwe na Facebook muri 2014.
Mu gihe Facebook yavuze ko yishimiye ibyo umucamanza yanzuye, ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubucuruzi muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika bwo buravuga ko bukiri kwiga neza umwanzuro w’umucamanza ngo burebe icyo bwakora, dore ko nubwo ikirego cyateshejwe agaciro ariko kitahagaritswe burundu ahubwo hategerejwe ko iki kigo cyabona ibindi bimenyetso simusiga.
Ibijyanye no gushorwa mu manza byo iyi sosiyete isa naho ibimenyereye kuko kuva ku ikubitiro Mark Zuckberg yarezwe na bagenzi be barimo abavandimwe Cameron naTyler Winklevoss ndetse na Divya Narendra bamushinjaga kuba yarabibye igitekerezo. Urubanza rwarangiye Zuckeberg abishyuye miliyoni 65 z’Amdorali y’Amerika, banahabwa imigabane muri Facebook.
Urubuga rwa Facebook rwashinzwe muri 2004 na Mark Zuckeberg afatanije na bagenzi be barimo Eduardo Saverin, Dustin Moskovitz, na Chris Hughes, bose bari abanyesuri muri Kaminuza ya Harvard. Kuri ubu, uru rubuga rukoreshwa n’abagera kuri miliyari 2 na miliyoni 600, ni ukuvuga ko byibuze umuntu umwe muri bane batuye isi akoresha Facebook. Uru rubuga kandi benshi barukoresha bashyiraho amafoto, aho mu mpuzandengo byibuze ku munsi kuri Facebook hashyirwaho amafoto arenga miliyoni 350.