Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Iyobokamana Ubuzima

Burera: Abagize Chorale La voix d’appel bahamya ko kuyiririmbamo byabarinze uburembetsi.

Abaririmbyi bo muri Chorale La voix d’appel ibarizwa ku Itorero rya ADEPR Kabuga, Paruwasi ya Butete (mu karere ka Burera), Ururembo rwa Muhoza, bahamya ko bafite amashimwe menshi kuko ngo Imana yabagiriye ubuntu ikabaragiza umurimo wayo, ibyabarinze kwishora mu bikorwa bibi birimo n’uburembetsi.

Aya mashimwe yabo bayatambukije ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023 mu munsi mukuru bari bafite wo gushyira ahagaragara indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho, maze baboneraho umwanya wo gushima Imana Rurema kuko ngo ibyo bamaze kugeraho byose ari ku bubasha n’ubushake bwayo, bityo ngo nabo bakaba badateze gutatira igihango.

Bwana Maurice Mpumuje uyobora Chorale La voix d’appel, avuga ko ntako bisa kuba bageze ku rwego rwo kumurika indirimbo zabo. Ati: “Iyi Korali mureba yatangiye ari Korali y’abana bato ari abanyeshuri, Imana igenda idukuza mu buryo bwose none dore tugeze ku rwego rwo kumurikira abakunzi bacu izi ndirimbo”.

Bwana Maurice ahamya ko iyi Korali yafashije benshi kuko yabarinze kwivuruguta mu byaha birimo n’uburembetsi bwiganje muri ako gace, ibintu ahuza na Habineza Théogène, umukirisito akaba n’umudiyakoni ku Itorero rya Kabuga, nawe wemeza ko iyi Korali ifite uruhare rukomeye mu mateka mashya y’abayirimo n’abandi bayifatiraho urugero, yemeza ko kuba indirimbo zabo zagiye hanze bizafasha mu guhindura benshi batuye Isi aho zizagera hose.

Eng. Maniraguha Yvette nawe ni umwe mu baririmbyi ba Chorale La voix d’appel. Kuri ubu akora muri Kampani yo muri Tanzania, akaba ahamya ko byose abikesha Imana yaboneye muri Chorale La voix d’appel. Ati: “Twatangiye umurimo hano tukiri utwana duto, Korali idutoza gukorera Imana biturinda kwishora mu burembetsi ndetse n’ibindi byaha, none dore tugeze ku rwego rwiza aho indirimbo zacu zagiye hanze. Imana ishimwe cyane ndayishimye”.

Chorale La voix d’appel ibarizwa ahazwi nko mu Kidaho, ku muhanda Musanze-Cyanika, agace gakunze kurangwamo uburembetsi cyangwa se kwambutsa ibicuruzwa biva mu gihugu cy’abatiranyi cya Uganda mu buryo butemewe ibyo bamwe bita gucora. Kuba Leta y’u Rwanda itemera ubucuruzi bushingira kuri ibyo bicuruzwa, abatuye aka gace bakiriye agakiza nabo babifata nk’icyaha, ubirokotse agashima Imana imushoboza kubireka.

Chorale La voix d’appel yo kuri ADEPR Kabuga/Kidaho, Paruwasi ya Butete yatangiye mu 2004, itangirana abana bato, kuri ubu barakuze, bakaba barakoze indirimbo zabo za mbere esheshatu muri Mutarama 2023, izindi ebyiri zakozwe na Filos Production zikaba zarakozwe mu Ukuboza 2023. Ukeneye ibihangano byabo wabisanga kuri You Tube Channel yabo yitwa: La voix d’appel Choir ADEPR Butete-Kabuga.

REBA VIDEO Y’INDIRIMBO “YESU URABARUTA” YA CHORALE LA VOIX D’APPEL:

Urusengero rwa ADEPR Kabuga/Kidaho muri Paruwasi ya Butete aho Korali La voix d’appel isengera.

Related posts

Ubwoba ni bwose kuri Ukraine itinya ko Putin yayisukaho umuriro mu mpera z’icyumweru.

N. FLAVIEN

Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byashinze umuryango wabyo w’ubutabarane.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yirukanye Dr Patrick Hitayezu wari ushinzwe Ubukungu muri MINECOFIN.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777