Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yeguye ku mirimo ye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Nyakanga 2022, nibwo Boris Johnson yeguye, avuga ko byari ibintu bigaragara ko abadepite b’ishyaka rye bifuza umuyobozi mushya na Minisitiri w’Intebe mushya. Yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’amasaha make yeguye ku buyobozi bw’ishyaka ry’abagendera ku mahame ya cyera, Conservative Party.

Yavuze ko mu cyumweru gitaha ari bwo hazatangazwa ingengabihe yo guhitamo Minisitiri w’Intebe mushya. Yavuze ko byamutwaye igihe kirekire ngo afate iki cyemezo, kuko yari agitsimbaraye ku guha abaturage ibyo yabasezeranyije.

Yongeyeho ko atewe ishema n’ibyo yagezeho birimo kurangiza urugendo rwa Brexit rwo kuvana u Bwongereza mu Ubumwe bw’u Burayi (EU), guhangana n’icyorezo cya Covid-19, no kwamagana ubushotoranyi bw’u Burusiya kuri Ukraine. Induru muri politiki y’u Bwongereza yari ikomeje kuba nyinshi. Ntibisanzwe ko abaminisitiri n’ababungirije bagera kuri 38 begura muri guverinoma mu masaha 24.

Imibare yerekana ko kuva kuwa Kabiri kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aba Minisitiri barenga 40 n’ababungirije bari bamaze kwegura muri guverinoma ya Boris Johnson. Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu yirukanye Minisitiri ufite ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze, Michael Gove, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ibintu byahinduye isura.

Ba Minisitiri beguye basiganwa, babimburiwe na ba Minisitiri Helen Whately, Damian Hinds, George Freeman, Guy Opperman, Chris Philp, na James Cartlidge. Hakurikiyeho Michelle Donelan wari umaze iminsi ibiri ari Minisitiri w’uburezi na Brandon Lewis. Nadhim Zahawi umaze iminsi ibiri agizwe Minisitiri, na we yasabye Boris Johnson kwegura, ariko yabanje kwinangira avuga ko azaguma ku mwanya we. Icyakora nyuma yo kubona abaminisitiri benshi begura, bidatinze Boris na we yeguye.

Ni nyuma yuko uwari umwungirije mu ishyaka Caroline Johnson na we yeguye. Mu ibaruwa yandikiye Boris Johnson, yagize ati: “Ndazirikana uburyo amakosa yawe yo kudashyira mu gaciro yatesheje agaciro ishyaka ryacu. Ndibwira ko gukomeza gutsimbarara kwawe mu gihe urimo gusabwa kugenda bisiga icyasha ishyaka ryacu n’igihugu.”

Boris Johnson yeguye abari inkoramutima ze, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel n’uw’ubwikorezi, Grant Shapps n’uw’ubucuruzi, Kwasi Kwarteng bamusabye kwegura. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ibyari bimaze iminsi bibyimbye byasandaye ubwo Minisitiri w’ubuzima, Sajid Valid na Minisitiri w’Imari, Richi Sunak, beguraga mu minota 10 gusa kubera imikorere idahwitse ya Boris Johnson.

Iyi mikorere ituruka ku cyizere Boris yagiriye Chris Pincher akinjira mu bashinzwe imyitwarire mu ishyaka rye, nyamara uyu mugabo aregwa imyitwarire mibi ishingiye ku gitsina yakoze ndetse akaba yaranakubise abagabo babiri. Iyegura ry’abaminisitiri n’amabaruwa uruhuri yo gutakariza icyizere Boris Johnson, yanditswe na ba Minisitiri bungirije, yazamuye urunturuntu kuri uyu wa Gatatu ndetse hari itsinda ry’abaminisitiri bakuru ku mugoroba ryagiye ku biro bye kumusaba kwegura.

Related posts

Afghanistan: Umurwa mukuru Kabul wari usigaye wafashwe n’aba Taliban, babyina intsinzi ko basubiye ku butegetsi.

N. FLAVIEN

Ubwoba ni bwose kuri Ukraine itinya ko Putin yayisukaho umuriro mu mpera z’icyumweru.

N. FLAVIEN

Abayobozi ba M23 bahuye n’umuhuza Uhuru Kenyatta.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777