Amakipe 12 y’abagabo n’atanu y’abagore niyo azitabira irushwanwa rito ribanziriza shampiyona, ishyirahamwe ry’umukino wa Basektball mu Rwanda rikaba ryatangaje gahunda y’irushanwa rizakinirwa ku bibuga 3 habura iminsi ibarirwa ku ntoki.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021, nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Basektball mu Rwanda ryatangaje gahunda y’irushanwa rito ritegura shampiyona ya Basketball (Pre-season). Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 y’abagabo ndetse n’amakipe 5 y’abagore, biteganyijwe ko rizaba mu gihe cy’iminsi 4 gusa hakamenyekana ba nyiri amarushanwa mu byiciro byombi.
Umukino ufungura irushanwa uzatangariga kuwa 4 tariki ya 22 Mata 2021 i saa cyenda ku kibuga cya Kigali Arena, mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2021.

Mu cyiciro cy’abagabo, amakipe yashyizwe mu matsinda 4, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe 3. Ikipe izasohoka mu itsinda ari iya mbere niyo izabona itike yo kwerekeza mu cyiciro cya ½ cy’irangiza aho amakipe azahuzwa hakurikijwe amatsinda yavuyemo. Mu cyiciro cy’abagore, amakipe yose uko ari 5 azanyuranamo bityo haboneke uko amakipe akurikirana hakurikijwe amanota y’imikino yose bakinye.
Mu bagabo, amakipe 3 yabonetse mu makipe 8 yambere umwaka ushize yisanze mu istinda D umuntu yakwita itsinda ry’urupfu. Ayo ni IPRC Kigali, UGB ndetse na IPRC Musanze. Irindi tsinda rikomeye ni itsinda C ririmo REG BBC, IPRC HUYE ndetse na UR-CMHS.
Itsinda A riyobowe na APR BBC ririmo kandi amakipe nka Tigers ndetse na UR Huye, mu gihe itsinda B rikuriwe na Patriots iri kumwe na 30 Plus ndetse na Shooting for Stars zose zo mu mujyi wa Kigali.
Ikipe izegukana iri rushanwa muri buri cyiciro ikazahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Rwf), iya 2 ikazahembwa ibihumbi Magana inane (800,000 Rwf), mu gihe iya gatatu izahembwa angana n’ibihumbi Magana atanu (500,000 Rwf).

