Bashingiye ku mirimo n’ibitangaza Uwiteka agenda akorera abantu be, Chorale Twishingane ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Kabaya, Paruwasi ya Bukane, Ururembo rwa Muhoza mu Mujyi wa Musanze, yashyize ahagaragara umuzingo wayo wa mbere w’amajwi n’amashusho (Video Album Launch).
Nk’uko biri mu mahame fatizo ya ADEPR, mbere yo gukora igikorwa runaka habanza amasengesho. Ibi ngo ni nako byagenze kuri Chorale Twishingane, maze ngo muri aya masengesho Imana ibabwirako iri kumwe nabo kandi ko batagomba gutinya, ngo niko gutegura igiterane batitaye ko ari mu gihe cy’imvura kuko ngo yari yababwiyeko no mu mvura y’amahindu iziyerekana.
Ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, niwo wari umunsi nyirizina. Mu myambaro myiza igaragaza ko biteguye koko, Chorale Twishingane yamurikiye abakunzi bayo umuzingo yise “Dushingiye ku mirimo”, maze imbaga yari yitabiriye iwakirana ubwuzu n’ibyishimo ari nako nayo ibahundagazaho amafaranga yo gusubiza aho bakuye no kubaremamo izindi mbaraga bazifashisha bakora izindi ndirimbo.
Mbere gato y’uko Twishingane iseruka ku kibuga kiri hanze y’urusengero ruto rwa ADEPR Kabaya, ijuru ryabaye nk’iritobotse maze rirekura imvura nyinshi, abari aho bamwe batangira gushidikanya ariko abandi kubera kwizera imbaraga z’Imana bati: “muhumure yatubwiyeko iri kumwe natwe kandi ko uyu ari umugisha w’ibyiza tugiye kubonera aha hantu”.
Chorale Ebenezer yo kuri ADEPR Karugira muri Paruwasi ya Gatenga mu Mujyi wa Kigali yari yatumiwe mu kwizihiza ibi birori, yerekanye gukomera kw’Imana maze ibyo Imana yabavuzeho ibyerekanira muri bo, imvura yose ibacikiraho ariko nabo si ukuhakura amasezerano no gusubizwa karahava.
Ibi kandi byanabaye imbarutso y’ibyiza byisumbuye kuri Chorale Twishingane kuko abari aho babonyeko gukorera Imana nta gihombo kirimo kandi ko gukorera Imana nta mikino, maze si ukwitanga barirekura. Bose nk’abitsamuye bati “Dushingiye ko yakoze ibi, natwe tuguze uyu muzingo aya”. Benshi bakaba banakozweho n’amagambo y’umukozi w’Imana, Pastor Munezero, wababwiye ko ‘udahaye agaciro iby’Imana nayo idaha agaciro ibyawe’.
Umuyobozi wa Chorale Twishingane, Alexis Havugimana Wilondja, yavuzeko babonye Imana kandi ko uyu munsi wongeye kuberekako ‘Imana irinda ijambo ryayo’ kandi ikora uko ishatse mu gihe gikwiye. Ati: “Ni ukuri dushingiye ku mirimo n’ibitangaza yadukoreye aha ku kibuga, turahamya ko ari Imana yo kwiringirwa”.









