Nyuma y ‘aho imikino y’amatsinda muri BAL isojwe, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena haratangira imikino ya ¼ hakurikijwe urutonde rw ‘amakipe 8 yitwaye neza mikino y’amatsinda
Imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL ryitabiriwe n’amakipe 12 yari yashyizwe mu matsinda 3. Ubwo imikino y’amatsinda yari isojwe kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda yahise abona itike yo gukina imikino ya ½, mu gihe andi 2 yagombaga kuboneka hakurikijwe amanota y’ikinyuranyo afite mu mikino 3 yayo yakinye.
Umukino wa mbere wa ¼ cy’irangiza urahuza amakipe ya Zamalek yo mu gihugu cya Misiri n’ikipe ya FAP (Forces Armes et Police) yo muri Cameroon ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (5.00PM). Zamalek yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa 2 mu gihe FAP yasoje iri ku mwanya wa 7.
Undi mukino wa wa ¼ cy’irangiza uraba kuri uyu wa gatatu urahuza amakipe ya AS Sale yo mu gihugu cya Morocco n’ikipe ya Petro de Luanda yo mu gihugu cya Angola ku isaha ya saa tatu zuzuye (9.00PM). AS Sale yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa 6 mu gihe FAP yasoje iri ku mwanya wa 3.

Ku munsi w’ejo kuwa 4 tariki ya 27 Gicurasi 2021 hazakinwa indi mikino 2 ya ¼ cy’irangiza. Ni imikino izatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (5.00PM), aho umukino wa mbere uzahuza US Monastir yo muri Tunisia izacakirana na AS Douane yo muri Senegale. US Monastir iri mu makipe ahabwa mahirwe yo kwegukana iki gikombe, yasoje amatsinda iyoboye urutonde izahura na AS Douane yasoje amatsinda iri ku mwanya wa 8.
Ku isaha ya saa tatu z’ijoro (9.00PM), Patriots ihagarariye u Rwanda izacakirana na Ferroviario Maputo yo mu gihugu cya Mozambique. Patriots BBC yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa 4, mu gihe Ferroviario yari ku mwanya wa 5.

Biteganijwe ko imikino ya ½ izaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021 guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe (5.00PM), mu gihe umukino wo guhatanira igikombe uzaba ku cyumweru tariki ya 30 Gicurasi, ukazabanzirizwa n’umukino wa guhatanira umwanya wa 3.