Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Babuwa Samson wari wahagaritswe na Kiyovu sport yasabye imbabazi

Nyuma y’icyumweru ahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sport, rutahizamu ukomoka muri Nigeria Babuwa Samson Omoviare yagarutse mu myitozo anasaba imbabazi abayobozi, abafana n’abakunzi b’iyi kipe ndetse ashobora kwitabazwa ku mukino wa Gasogi United.

Hari kuwa kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021 ubwo ikipe ya Kiyovu sport yashyiraga hanze itangazo imenyesha ko yahagaritse ndetse inirukana umukinnyi Babuwa Samson mu mwiherero hamwe na bagenzi be nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje ndetse agateza umwuka mubi mu ikipe.

Mbere gato y’uko Kiyovu sport icakirana na Rutsiro FC mu mukino wa mbere wa shampiyona uyu mukinnyi yavuzweho imyitwarire mibi ndetse no kutumvikana na bagenzi be, gusuzugura abatoza bityo uwari umutoza wayo Olivier Karekezi ahitamo kutamukoresha muri uyu mukino.

Byaje gufata indi ntera ubwo Urucaca yaje gutsindirwa i Rubavu na Rutsiro FC izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka 2-1 binaviramo umutoza Karekezi Olivier gusezera ndetse ashinja abayobozi kubogamira kuri bamwe mu bakinnyi bafite amakosa no kwivanga mu mikorere ye.

Babuwa Samson (17) arindwa mubi mu kunyeganyeza inshundura

Mu kiganiro yagiranye n’ishami rishinzwe itangazamakuri muri iyi kipe kuri uyu wa mbere, Babuwa Samson yagize ati “Sinari nishimye kubera ko ntakiniraga ikipe yanjye. Ibyo nakoze ntabwo byari byiza kuri njye ndetse n’ikipe yose. Ibyo nakoze nasanze byarateje ukuntumvikana muri bagenzi banjye ndetse n’ikipe, bihabanye n’umugambi w’ikipe. Twese duharanira gutsinda kandi nagarutse ngo dufatanye kubigeraho.”

Uyu rutahizamu wabaye umukinnyi wahize abandi gutsinda ibitego byinshi umwaka ushize akomeza agira ati “ Nagarutse uyu munsi, ndashimira Imana kuba nagarutse kandi mbikuye ku mutima ndabizi ndiye gukora iyo bwabaga kandi ndizeza ko ngiye kugarura akanyamuneza ku maso y’abayobozi n’abafana.”

Ubwo yari yirukanwe mu mwiherero Babuwa Samson yabwiye itangazamakuru ko intandaro y’iyirukkanwa rye ari ukuba barashatse gukoresha amarozi kandi we nk’umukirirsitu atakwemera gukoresha ibihabanye n’kwemera kwe.

Abajijwe icyamuteye gutangaza ibi yagize ati “Byari imyumvire itari myiza,byagize ingaruka ku ikipe ariko ndabizeza ko bitazongera nagato”Ku munsi w’ejo tariki ya 11 Gicurasi 2021 ikipe ya Kiyovu sport iracakirana na Gasogi united mu mukino w’umunsi wa 4 washampiyona.

Kuri ubu mu itsinda B iherereyemo Kiyovu sport iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 yakuye kuri Rayon sport ku munsi wa 2 wa shampiyona.

Umva ikiganiro kirambuye

Related posts

Gakenke: Impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye babiri ikomeretsa tandiboyi.

N. FLAVIEN

Ukraine: Ba barwanyi bari barihishe muri rwa ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal bamanitse amaboko.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Igihugu RDF.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777