Ikipe ya Arsenal ikundwa na bamwe mu banyarwanda kuva cyera, hakaniyongeraho gahunda ya ‘Visit Rwanda‘, yabatijwe na Manchester City yayipakiye ibitego 4-1, gusa ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’Abongereza (EPL) n’ubwo isaha ku isaha ishobora kwisanga yatakaje uwo mwanya w’icyubahiro.
Uyu mukino w’ikirarane wahuje aya makipe asanzwe aryana insataburenge ku rutonde, wabaye saa tatu z’ijoro (21h00) kuri uyu wa 26 Mata 2023, aho benshi mu bafana yaba aba Arsenal cyangwa abandi bemezaga ko intsinzi ari iya Manchester City bitewe n’ukuntu Arsenal iri kugaragaza intege nke muri iyi minsi.
Manchester City yatangiranye imbaraga n’inyota yo gushaka ibitego, yahiriwe n’igice cya mbere kuko ku munota wa karindwi gusa w’umukino yari yamaze kunyeganyeza inshundura, maze iki gice kirangira ikomeje kuyobora n’ibitego 2-0.
Ni nako byakomeje mu gice cya kabiri kuko wabonaga ko Arsenal ibura ibintu byinshi ku buryo Kevin De Bruyne wenyine yashoboye gutsinda ibitego 2 (ku munota wa 7 n’uwa 54), John Stones atsinda ikindi(45+1′), Erling Haaland nawe akaba yanze gutaha atababaje Arsenal(90+5′), mu gihe impozamarira ku ruhande rwa Arsenal yinjijwe na R. Holding ku munota wa 86, birangira ari 4-1 habura gato ngo ibatizwe ‘Binezero’.
Mbere y’uyu mukino, Arsenal yari iri imbere ya Manchester City ho amanota atanu yose, nyamara ukirangira atatu yahise ahungukaho hasigara ikinyuranyo cy’amanota abiri gusa, kuko ubu Arsenal iracyayoboye n’amanota 75 mu gihe Manchester City iyigwa mu ntege n’amanota 73 ariko ikaba igifite imikino ibiri itarakina, bivuze ko iramutse iyitsinze yombi yahita irusha Arsenal amanota ane yose.
Arsenal ikomeje gutera umugongo igikombe cya Shampiyona ntirahura na Chelsea, bakazahura kuwa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 mu mukino nawo uzaba utoroshye na gato kuko iyi Shampiyona ya mbere ku Isi iri kugana ku musozo, amakipe amwe akaba arwana no kuza muri ‘Big Four’ andi arimo nka Southmpton, Everton na Leicester City akaba akomeje gutera imigeri arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya kabiri.




