Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

APR FC yashyikirijwe igikombe mbere yo kwivugana Gorilla, Sugira Ernest ahabwa izina rishya

Mu mikino 2 yari isigaye yo ku munsi wa mbere wa shampiyona APR FC yatsinze Gorilla FC, mu gihe Sugira Ernest yakuye Rayon sport mu menyo ya rubamba, yinjiza igitego ku munota wa nyuma, KNC amagambo ashira ivuga.

Ibitego byarumbye mu mikino 2 yo ku munsi wa mbere wa shampiyona yakinwe kuri iki cyumweru tariki 03 Gicurasi 2021.  Ni umukino APR FC yatsinzemo Gorilla FC izamutse mu cyiciro cya 2 ibitego 2 kuri 1, mu gihe Rayon sport yivanye imbere ya Gasogi United iyitsinda igitego kimwe ku busa.

I Huye, APR FC yabanje guhabwa (gushyikirizwa) igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize. Ni igikombe perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yashyikirijwe na Vice perezida wa FERWAFA bwana Marcel Matiku.

Uyu mukino wahuje iyi kipe yarangije shampiyona idatsinzwe n’ikipe ya Gorilla FC imaze igihe gito ishinzwe ndetse ikaba ari nshya bubisi muri shampiyona y’u Rwanda wari witezweho imvura y’ibitego ariko siko byaje kugenda kuko habonetsemo ibitego 3 gusa. Ibitego bya APR FC byinjijwe na Nsanzimfura Keddy ku munota wa 13 ndetse na Nshuti Innocent ku munota wa 21, mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Gorilla FC cyinjijwe na Nshimiyimana Tharcisse ku munota wa 82.

I Kigali kuri Stade Amahoro, Rayon sport yatsinze Gasogi United igitego 1-0, igitego cy’umutwe cyinjijwe na Rutahizamu Sugira Ernest ku munota wa 90 w’umukino mbere ho gato y’uko umusifuzi Cyucyuri asoza umukino. Intsinzi ya Rayon sport kuri Gasogi United yatumye benshi mu bakunzi ba Rayon sport bumvikana bagaruka ku izina Sugira Ernest bise Umutabazi ndetse na KNC umuyobozi wa Gasogi united wari wavuze ko azi neza ko Rayon sport itazikura imbere y’ikipe ye Urubambyingwe.

Sugira Ernest yahawe izina rya Mutabazi

Umunsi wa mbere wa shampiyona usize hinjijwe ibitego 22 mu mikino 7, ibitego byatsinzwe n’abakinnyi 19.Usize kandi Muhadjiri Hakizimana, Hussein Shaban Tchabalala ba AS Kigali ndetse na Evode Nizeyimana wa Police FC aribo bayoboye abatsinze ibitego byinshi (2).

Dore uko imikino yose y’umunsi wa 1 wa shampiyona yagenze:

Dore uko imikino yo ku munsi wa 2 wa shampiyona izaba iteye:

Tariki ya 5 Gicurasi 2021 (Itsinda A)

AS Muhanga Vs APR FC  Muhanga stadium

Gorilla FC Vs Bugesera Amahoro stadium

Tariki ya 05 Gicurasi 2021 (Itsinda B)

Kiyovu sport Vs Rayon Sport Amahoro stadium

Gasogi United Vs Rutsiro FC  Bugesera stadium

Tariki ya 04 Gicurasi 2021 (Itsinda C)

Etincelle FC vs Musanze FC Umuganda stadium

AS Kigali vs Police FC Amahoro stadium

Tariki ya 5 Gicurasi 2021 (Itsinda D)

Sunrise FC VS Marine FC Nyagatare stadium

Espoir FC Vs Mukura vs Rusizi stadium

Andi mafoto:

11 ba Rayon sport babanjemo
APR FC bishimira igikombe
General Mubarak Muganga yereka abakunzi ba Gitinyiro igikombe
Kapiteni Manzi Thierry yerekana igikombe batwaye badatsinzwe umukino n’umwe

Related posts

Kigali: Pasitoro wo muri Restoration Church yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica umugore.

N. FLAVIEN

Burera: Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeje kurushaho kubana kivandimwe.

N. FLAVIEN

Umwana wambaye impuzankano y’igisirikari cya DR Congo yafashwe na RDF i Rubavu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777