Ikipe ya APR FC iheruka gutahiraho mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi yateguye, yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025. Iyi kipe yitegura kujya gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup izayikina idafite abakinnyi 9 b’inkingi za mwamba bahamagawe mu makipe yabo y’Ibihugu.
Imikino ya CECAFA Kagame Cup igomba gutangira tariki ya 02 Nzeri igasozwa tariki 15 Nzeri 2025. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda ku ikubitiro, abakinnyi bazaba bari kumwe n’Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ ni bo babanje guhamagarwa. Aba bahamagawe mu rwego rwo kwitegura imikino u Rwanda rufitanye na Nigeria na Zimbabwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Abo bakinnyi barimo captain wayo Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Nduwayo Alex, Mugisha Gilbert n’umuzamu Ishimwe Pierre. Mu bakinnyi b’abanyamahanga bahamagawe barimo abagande babiri, Ronald Ssekiganda na Denis Omedi. Aba bakinnyi bahamagawe n’umutoza wa Uganda yitegura guhura na Mozambique ndetse na Somalia, nabo ni muri uwo mujyo w’Igikombe cy’Isi.
Aba baje kwiyongeraho Dao Memel wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso yitegura guhura na Djibouti. Undi mukinnyi wahamagawe muri APR FC ni Mamadou Sy ukinira Ikipe y’Igihugu ya Maurtania yitegura guhura na Togo. Abakinnyi basigaye badahamagawe mu makipe yabo y’Ibihugu bagomba kujyana n’ikipe i Dar es Salaam muri CECAFA Kagame Cup.