Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ibihugu by’i Burayi bigize umuryango w’ubutabazi wa NATO kongera imbaraga mu rwego rwa gisirikare, birimo iperereza, gukora intwaro za misile, no gushora imari mu ngabo zabo, bitabaye ibyo bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye.
Mu cyumweru gishize, abategetsi ba Amerika babwiye intumwa z’ibihugu by’i Burayi ko bagomba kuzuza intego yo kubaka ubushobozi bukomeye bwa gisirikare bitarenze 2027, aho bitabaye ibyo, Amerika izasubira ku ruhare rwayo rufatika mu bikorwa bya NATO.
Ibi bibaye mu gihe Washington iri kugabanya uruhare rwayo mu mutekano w’u Burayi, ibihugu byinshi bikaba bigishingira ku nkunga y’igisirikare cy’Amerika.
Pentagon yagaragaje ko ibyo u Burayi bumaze kugeraho mu rwego rwo kwigira mu bya gisirikare bikiri hasi cyane ugereranyije n’ibikenewe, by’umwihariko mu bijyanye no gusaranganya umutwaro w’ubwirinzi hagati ya Amerika n’u Burayi.
Nubwo NATO yemera ko hakenewe ishoramari ryiyongereye, ntiyigeze itangaza niba izubahiriza igihe ntarengwa cya 2027.
Hari bamwe mu bategetsi b’i Burayi bemera ko iyi ntego idashoboka vuba aha, kuko gusimbura Amerika bisaba amafaranga menshi cyane kuruta ayari ateganyijwe, kandi bamwe bakemeza ko ari ikibazo gikomeye cyane mu gihe icyago cy’iterabwoba ryaba u Burusiya gikomeje gutera impungenge.
Amerika ni yo itanga hafi 70% by’ingengo y’imari ya NATO, aho ishora 3.5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu bya gisirikare, mu gihe ibihugu byinshi by’i Burayi bitarageraho no ku bipimo fatizo bya NATO byo gutanga 2% by’GDP.
Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, mu ntangiriro za 2025, ibihugu bya NATO byemeye ko bitarenze 2035, bizaba byamaze kongera ishoramari ry’ubwirinzi rigera kuri 5% by’umusaruro mbumbe, ariko Amerika iracyasaba ibikorwa bifatika aho kwishingira ku masezerano gusa.
Ibi byose bije nyuma y’igitutu cy’umuyobozi wa Amerika, Donald Trump, umaze igihe asaba ko ibihugu by’u Burayi byongera uruhare rwabyo mu kwirwanaho, aho gutegereza ubufasha bw’ingabo z’Amerika igihe cyose


