Tariki 24 Werurwe 2012, Tariki 24 Werurwe 2022; Imyaka 10 irashize Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana ahawe inkoni y’ubushumba, akagirwa Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2012, nibwo Nyirubutungane Papa Benoît XVI, i Roma, yemeje ko Vincent Harolimana w’imyaka 49 agizwe Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda. Icyo gihe, Vincent Harolimana, yari umuyobozi wa Seminari nto ya Nyundo, mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.
Vincent Harolimana ni muntu ki ?
Vincent Harolimana yavutse Tariki 02 Nzeri 1962 ahitwa Mpembe, Paruwase ya MUBUGA muri Diyoseze ya Nyundo. Nyuma yo kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye yigiye mu Isemineri nto ya Nyundo “Petit Seminaire Saint PIE X de Nyundo”, kuva mu 1983-1984 yinjiye mu Ishuri rya Rutongo ryateguraga abinjira muri Seminari Nkuru, nyuma yaho akomereza muri Seminari Nkuru yitiriwe mutagatifu Karoli ya Nyakibanda (Grand Séminaire Saint Charles de Nyakibanda) iherereye muri Diyoseze ya Butare, kuva mu 1984 kugera mu 1990.
Vincent Harolimana ari mu bapadiri babuhawe na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yari mu Rwanda, abuhabwa tariki 8 Nzeri 1990 i Mbare muri Diyoseze ya Kabgayi, kuri ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, maze ahabwa gukorera ubutumwa muri Diyoseze ya Nyundo.
Zimwe mu nshingano amaze guhabwa isakaramentu ry’Ubusaseridoti.
1990-1993 : Yagizwe Padiri mukuru wa Paruwase ya Gisenyi.
1993-1999 : Yagiye kwiga muri Université Pontificale Grégorienne i ROME mu Butaliyani, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat en Théologie dogmatique).
2000: Yabaye Umuyobozi (Recteur) wa Seminari Nto, Saint PIE X ya Diyoseze ya Nyundo.
Kuva mu 2004: Yabaye mwarimu (Professeur invité de Théologie dogmatique) muri Seminari Nkuru yitiriwe mutagatifu Karoli i Nyakibanda, nyuma yaho no mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Diyoseze ya Ruhengeri, INES.
Yabaye kandi Omoniye (Aumônier de la Fraternité Notre-Dame de la Résurrection ‘veuves consacrées’ et des Sœurs de Saint Vincent de Paul de Nyundo).
Nyuma y’imyaka hafi 22 ahawe Ubupadiri, nibwo tariki 24 Werurwe 2012 yahawe inkoni y’ubushumba ahabwa kuyobora Diyoseze ya Ruhengeri iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, atangira kwitwa ‘Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana‘.




1 comment
Isabukuru nziza Mr Vincent Harorimana
Nyagasani nagukomeze