Kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, abaturage ba Centrafrique barazindukira mu matora arimo ay’Umukuru w’Igihugu, abadepite, abayobozi b’Intara n’abajyanama b’amakomine.
Umukandida uhabwa amahirwe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ni Faustin-Archange Touadéra, usanzwe ari Perezida wa Repubulika, uzaba ahatanira manda ya gatatu nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga mu 2023 hagakurwamo umubare wa manda.
Mu kwiyamamaza kwe, Faustin Archange Touadéra yashimye intambwe yatewe mu kugarura umutekano mu gihugu bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga cyane cyane Umuryango w’Abibumbye n’Ibihugu birimo u Burusiya n’u Rwanda byatanze ingabo zabyo zikarwanya abashakaga gukuraho ubutegetsi.
U Rwanda rwohereje ingabo zo kugarura amahoro muri Centrafrique, rwohereza n’izindi ngabo zidasanzwe (Special Forces) ku masezerano hagati y’ibihugu byombi aho uretse kurwanya abateza umutekano mucye, izi ngabo zinakora akazi ko gutoza igisirikare cya Centrafrique kugirango nabo bazabashe kwirindira umutekano.



