Umuyobozi wa Radio/TV1 akaba na nyiri Gasogi United aherutse gutangaza ko azaganuza Ikipe ya Rayon Sports, akaba yarashakaga kuvuga ko azayitsinda mu mukino wa gicuti kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Kanama 2025, ibyaje kurangira uwahigaga abaye umuhigo, Rayon Sports igatsinda Gasogi United ibitego 2-0.
Uyu mukino wa gicuti wabereye mu karere ka Nyanya ahafatwa nko ku gicumbi cya Rayon, ukaba ari umwe mu mikino iri kuba muri gahunda yiswe ‘Rayon Sports Week’ ikomeje kwinjiza neza iyi kipe ya rubanda mu mukino uzayihuza na Yanga SC yo muri Tanzania ndetse no kwitegura indi mikino ikomeye iteganya.
Ibitego bya Rayon Sports 2-0 byatsinzwe na Bigirimana Abedi hamwe na Mohamed Chelly. Ku munota wa 45 w’igice cya mbere, Bigirimana Abedi, wari ukinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere ari nako igice cya mbere cyarangiye bajya kuruhuka.
Ku munota wa 70 w’umukino, Mohamed Chelly ukomoka muri Tunisia akaba akina hagati mu kibuga, yakiriye umupira ari inyuma gato y’urubuga rw’amahoma awutera mu izamu, umunyezamu wa Gasogi United FC ntiyamenya uko bigenze biba bibaye ibitego 2-0.
Tariki ya 06 Kanama 2025, Rayon Sports izakinira undi mukino wa gicuti na Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu, mu gihe tariki ya 09 Kanama 2025 ikazakina na Gorilla FC mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda, iri kwitegura umukino ukomeye uzaba tariki ya 15 Kanama 2025 ku munsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, Assomption uzahurirana na ‘Rayon Sports Day 2025’.
