Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

AFC/M23 na Leta ya DR Congo basinye amahame shingiro aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iza AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, bashyize umukono ku mahame shingiro aganisha ku mahoro arambye.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yasobanuye ko inyandiko impande zombi zasinyiye i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 igizwe n’amahame umunani aganisha ku gukemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri DR Congo.

Mbonimpa yasobanuye ko buri hame rizagenda riganirwaho kugeza ubwo ingingo zirigize zizubahirizwa, kandi ko hashyizweho ingengabihe ya gahunda zerekeye ku biganiro bizakorwa kuri buri hame.

Yavuze ko mu gihe impande zombi zizaba zimaze gukemura ibibazo bigaragazwa mu mahame yose, ari bwo AFC/M23 na Leta ya Kinshasa bizagirana amasezerano y’amahoro ya rusange.

Ati: “Nta kizahinduka ku rubuga cyangwa se ku bikorwa kugeza ubwo aya mahame azaganirwaho, hafatwe umwanzuro wa nyuma w’amasezerano y’amahoro ya rusange. Abaturage bacu bakwihangana, urugendo ruracyari rurerure.”

Aya mahame arimo iry’ubwumvikane mu gusubiza inzego za Leta na serivisi zayo mu burasirazuba bwa DR Congo, bigakorwa mu byiciro kandi ku bufatanye bwa Leta na AFC/M23.

Ihame rya kabiri rivuga ku bwumvikane bwa Leta ya DR Congo na AFC/M23 mu gufata ingamba z’umutekano z’agateganyo mu rwego rwo kubungabunga ituze ry’abaturage no kurinda abasivili.

Leta ya DR Congo na AFC/M23 byemeranyije gushyiraho Komisiyo y’Igihugu yigenga ishinzwe kwimakaza ukuri, ubwiyunge, gukurikirana ibyaha no gutegura uburyo bwo gusana ibyangiritse.

Umuhango wo gusinya aya mahame witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, n’umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos.

Boulos na we yasobanuye ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo AFC/M23 na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigirane amasezerano y’amahoro, avugako bizatwara igihe ariko si kirekire cyane.

Intumwa z’impande zombi zashyize umukono ku nyandiko ikubiyemo amahame shingiro (principals)/Photo Internet.
Intumwa za AFC/M23 ziyobowe na Bertrand Bisiimwa zabanje gutegereza iza Leta zari zabanje guseta ibirenge/Photo Internet.

Related posts

Ingabo z’u Burundi zagabye ibitero bikomeye kuri AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo

NDAYISHIMIYE Libos

VAR igiye gukoreshwa mu mikino yose y’Igikombe cya Afurika.

N. FLAVIEN

M23 iri ku muvuduko udasanzwe yafashe agace k’amateka ka Kamanyola.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777