Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Abasirikare ba RDF bari bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR bageze mu Rwanda.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangaje ko abasirikare bacyo babiri bari bashimuswe n’Ingabo za RD Congo zifatanyije na FDLR, bagaruwe mu Rwanda nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Angola nk’Igihugu cyari umuhuza.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF, ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 11 Kamena 2022, rigira riti: “Nyuma y’ishimutwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na RDC ku wa 23 Gicurasi 2022, n’uruhare rwa dipolomasi binyuze ku bakuru b’ibihugu ba Angola, RDC n’u Rwanda, RDF yishimiye gutangaza ko abo basirikare babiri bagarutse amahoro mu Rwanda”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko RDF yashimye imbaraga zashyizwe mu biganiro byaganishije ku irekurwa ry’aba basirikare. Aba basirikare babiri ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad. Bafashwe na FDLR bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi.

FARDC yabashinje ko bari barenze imbibi bambutse bagiye gufasha M23 mu rugamba ihanganyemo n’icyo gisirikare aho ngo bari mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda, mu bice byo hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Ku rundi ruhande, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibyo atari ukuri, ko bafatiwe ku mupaka bacunze umutekano. Ubwo bashimutwaga, bafunzwe n’Umutwe wa FDLR nyuma bimaze gusakara, bafatwa n’Igisirikare cya RDC kijya kubafungira i Goma baza kuhavanwa bajya gufungirwa i Kinshasa.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yavuze ko itazabashyikiriza u Rwanda, ko ahubwo izabajyana muri Angola nk’umuhuza muri iki kibazo, maze ngo akaba ari yo ibashyikiriza u Rwanda.

Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda RDF
Abasirikare kabuhariwe b’u Rwanda bazenguruka ibice bitandukanye bya Cabo Delgado muri Mozambique.
Abakomando kabuhariwe ba RDF bacunze umutekano muri Mozambique.

Related posts

Amateka y’itariki ya 20 Mutarama, itariki y’irahira rya Perezida wa Amerika kuva mu 1937.

N. FLAVIEN

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana.

N. FLAVIEN

DR Congo yamaganye iraswa rya Sukhoi-25 ivuga ko itazihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777