Amakuru akomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga aremeza ko abasirikare kabuhariwe ba AFC/M23 bamaze kwinjira mu mujyi wa Uvira kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ukuboza 2025, nyuma y’uko umujyi wiriwemo akavuyo k’abasirikare b’abarundi, FARDC, FDLR na Wazalendo bahungaga bakiza amagara yabo ngo hato M23 iri kurwanira ku muvuduko udasanzwe itabasangamo bikaba nk’ibyabaye ubwo Goma yafatwaga.
Amakuru ava muri Uvira aremeza ko itsinda ry’abasirikare batambaye impuzankano ryatanze amakuru y’ibanze ku basirikare kabuhariwe bari mu ntera ya hafi, bababwira ko umwanzi yahunze ko n’uwaba akirimo nta kazi kenshi, ni ko guhita binjira nta nkomyi kuko akazi kose bakarangirije mu bice bya Luvungi ahari ibihome by’ubwirinzi bikomeye byari birinze umujyi wa Uvira.
Uyu mujyi ufashwe na M23 mu gihe umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo, Patrick Muyaya, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko Guverinoma irimo ikurikiranira hafi ibibera Uvira. Ati: “Turakurikirana ibibera kuri terrain ku murongo wa Kamanyola-Uvira, hashize iminsi igisirikare kivuze ko hari bombe zarashwe ziturutse muri Bugarama, mu Rwanda zaguye ku baturage, uyu munsi habaye inama na Minisitiri w’Intebe, tuvuga ku byabereye i Washington,… ni ukureba kubera ko hari raporo ya CICR n’indi miryango itabara, iduha amakuru ateye impungenge…”
Yavuze ko abaminisitiri bose barimo n’uw’Ingabo barebye icyakorwa kuri ibyo birimo kuba. Uyu muvugizi wa Kinshasa yashinje u Rwanda “gushaka kugira intambara iy’akarere”, avuga ko ibitero byageze ku Burundi, akavuga ko bazabibwira abahuza muri iki kibazo.
Mu byo yise uburozi bw’u Rwanda, Patrick Muyaya yavuze ko abantu badakwiye kumva amakuru yose anyura ku mbuga nkoranyambaga, cyakora avuga ko ingabo ziri ku rugamba kandi ibintu bishobora guhinduka isaha ku yindi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makoro yabeshyuje ibinyoma bya Muyaya. Ati: “Ibinyoma birarambiranye. DR.Congo ntabwo yaba umugenzuzi w’agahenge k’imirwano mu gihe ari yo irimo yica agahenge ko guhagarika imirwano, nta n’ubushake ifite bwo kubahiriza amasezerano ya Washington iherutse gusinya.”
Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko bashaka gufata Uvira bakahashyira umutekano. Yavuze ko hari uwamuhamagaye amutabaza, amubwira ko Uvira yahindutse akavuyo, akavuga ko ingabo za Leta ya DR Congo zahahungiye, na Wazalendo bahoraga barwanira inyungu zabo.
Biravugwa ko bamwe mu bakomando ba AFC/M23 na MRDP TWIRWANEHO binjiye muri Uvira mu masaha y’umugoroba, bakakirwa n’abaturage babishimiye cyane kuko biruhukije akaga babagamo barabuze uwabarengera.
Hari benshi bari bakomeje kwibaza amaherezo ya Uvira bitewe n’ibikangisho by’abarundi bari bakomeje kuvuga ko M23 idashobora kuhakandagiza ikirenge. Abarebera ibintu hafi bemezaga ko bigoye cyane kurwanira mu bice bifashe ku Burundi kuko byaba ari nko kwiyahura.
Ibi ni nabyo byabaye kuko ubwo urugamba rwo gufata Uvira rwatangiraga kuwa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, abarundi bifashishije imisozi iri iwabo bohereje imvura y’amabombe mu bice bya Kamanyola, Katogota n’ahandi, bagamije kureba ko bahagarika umuvuduko wa M23 ariko biranga biba iby’ubusa kuko ahubwo M23 yatwitse imbunda bakoreshaga barasira iwabo (mu Burundi), inatwika izindi zari mu gace ka Ruvunge, ahaguye n’abasirikare benshi b’abarundi barimo n’abafite ipeti rya Lt Col.
Umujyi wa Uvira ni uwa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo nyuma ya Bukavu, ukaba uwa gatatu ukomeye mu burasirazuba bwa DR Congo ufashwe nyuma ya Goma na Bukavu yafashwe mu ntangiriro za 2025 mu rugamba narwo rwari injyanamuntu ariko rwihuse cyane kuko Goma yafashwe na Bukavu igakurikiraho byihuse.
Ifatwa rya Uvira rivuze ko nta mupaka wo ku butaka ubahuza na DR Congo u Burundi busigaranye uretse gusa igice cyo mu mazi ya Tanganyika ariko nayo batakizera kuko ntibizwi niba M23 ihagararira muri Uvira cyangwa se ikomeza urugendo yerekeza mu bindi bice nka Kalemi n’ahandi. Ibi bikaba bivuze ko u Burundi busigaye mapfubyi kuko bwakuraga amaramuko muri Uvira.
Ubwo yari mu bice byegereye Uvira, Lt Col Willy Ngoma uvugira Igisirikare cya M23 kuri uyu wa Kabiri, yerekanye ibikoresho byinshi byatawe n’ingabo z’u Burundi ubwo zahungaga umuriro wa M23, avuga ko aba barundi nta kindi bakoraga uretse gusahura, gufata abagore ku ngufu no kwica abanyekongo gusa.


