Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Uburezi

“Abakobwa namwe mukwiye gutinyuka amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro”: Umuyobozi wa RTB.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board ), Umukunzi Paul, avugako abakobwa bakwiye kwitinyuka bakayoboka TVET, kuko ngo aya masomo adasaba ibibaraga n’ibigango nk’uko bamwe babitekereza.

Mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye ( O’ Level) ibyiza byo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, uyu Muyobozi yasabye abakobwa gutinyuka nka basaza babo kuko ngo imyuga ari yo igezweho.

Yagize ati: “Leta y’u Rwanda ishyize imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kuko afasha abana kudategereza ababaha akazi ahubwo basohoka bakora ibyo bize, bikabafasha mu mibereho ya buri munsi. Turasaba abakobwa rero ko bakwiye gutinyuka kuko ikoranabuhanga ryabyoroheje bikaba bitagisaba imbaraga z’umurengera”.

Yakomeje avuga ko inyungu zo gushishikariza abana kujya mu mashuri ya TVET ari ukugira ngo u Rwanda rugire ibikorwa byarwo ku isoko mpuzamahanga kuko ubukungu rufite bushingiye ku bumenyi, kandi ubwo bumenyi bukwiriye kwiyongera biganisha ku guca ubushomeri. “Turashaka ko urubyiruko rwacu ruhora rwiteguye guhanga akazi ku buryo mu bihe biri imbere ubushomeri buzacika mu Gihugu”.

Ubu bukangurambaga bushishikariza urubyiruko kwitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, buri gukorwa hirya no hino, mu Ntara y’Iburengerazuba bukaba bwarakozwe kuwa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022 i Rubavu, Intara y’Amajyaruguru bwakozwe kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 i Musanze, Intara y’Iburasirazuba ni kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 i Kayonza, bukazakomereza no mu bindi bice.

Muri ubu bukangurambaga kandi, hari no kwibandwa ku gushaka impano zizajya kwiga mu Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo rikorera mu Karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo. Mu Karere ka Musanze, abanyempano batsinze bakaba bishimiye aya mahirwe atabonwa na benshi nk’uko byemejwe na Shimwa Kevine watsinze mu kuririmba neza ndetse bigashimangirwa na mukuru we, Ufitimana Carine wavuze ko ntako bisa kuba murumuna we agiye kwiga mu Ishuri rya muzika.

Kugeza ubu, ubwitabire mu mashuri ya TVET buri ku kigero cya 31%, hakaba hari intumbero ko mu mwaka wa 2024 buzaba bugeze kuri 60%. Ni nako kandi hari intego ko muri uriya mwaka wa 2024 buri Murenge mu Rwanda uzaba ufite byibura ishuri rya TVET ari nayo mpamvu n’abakobwa bagomba kuyatinyuka kuko igitsina gore ari wo mubare munini ugize abaturarwanda.

Umuyobozi wa Rwanda TVET Board.
Abafite impano zihariye batsindiye kujya kwiga mu Ishuri rya muzika rikorera i Muhanga.
Ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyaruguru bwabereye mu Karere ka Musanze.

Related posts

Covid-19: U Rwanda rwakiriye inkingo zisaga ibihumbi 390 zo mu bwoko bwa Pfizer.

N. FLAVIEN

Rubavu: Bibukijwe akamaro ka siporo mu kurushaho kugira ubuzima bwiza.

N. FLAVIEN

Musanze: Uwarokotse Jenoside wenyine mu bana 20 yahisemo kurerera abamwiciye bakanamubuza kubyara.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777