Ikipe y’umukino w’intoki (Volleyball) y’abakanyujijeho (Veterans) bo mu murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi bahuye na bagenzi babo bo mu murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, biyibutsa ibihe byaranze ubuto bwabo maze mu mukino wa gicuti Ikipe ihagarariye Umurenge wa Gihundwe itsinda amaseti 3 kuri 1 Ikipe ihagarariye Umurenge wa Bwishyura.
Uyu mukino wari uryoheye ijisho wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Kamembe aho wabonaga ko buri ruhande rwifuza insinzi ariko aka wa mugani ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, biza kurangira abanya Rusizi batsinze, bamwe bati koko burya inkoko iri iwayo ishonda umukara, abandi bati twatsinzwe turushwa, abandi nabo bongeraho ko n’urugendo rw’amasaha hafi ane rushobora gutuma batsindwa.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, bwana Nsengiyumva R. Songa wari wajyanye n’ikipe yo mu murenge ayoboye, yashimangiye ko imikino ari ingenzi kuko ishimangira umubano mwiza, igakurura ubusabane biganisha ku kwimakaza umuco w’amahoro no kwidagadura muri rubanda.
Yagize ati: “Guhura gutya tugakina nk’abakanyujijeho mu mukino w’intoki (Volleyball) ni byiza cyane kandi byashimishije benshi kuko icya mbere ni ugushyiraho umubano hagati y’Umurenge wacu wa Bwishyura n’Umurenge twakinnye wa Gihundwe no kurushaho kwigiranaho no guteza imbere siporo.”
Yagize kandi icyo abwira abaturage muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ati: “Reka mbonereho nsabe abaturage bacu kwirinda gutwarwa n’iminsi mikuru hirindwa gusesagura, tuzirikana ko nyuma y’iyo minsi ubuzima bukomeza. Abaturage bakomeze babane neza, basabane, iminsi mikuru ngaruka mwaka ijye iba umwanya wo kwikorera isuzumabikorwa bagezeho no guhiga ibindi bikorwa by’iterambere bifuza kugeraho.”
Iyi kipe yo mu murenge wa Bwishyura (Karongi Veteran Volleyball Team) yaherekejwe na bamwe mu bafatanyabikorwa barimo: Future Supermarket Ltd, Bethanie Hotel, Ingabo Service Solution, My Sol, na Sanlam Alianz, kuko nabo ngo basanga Siporo ari ubuzima ndetse ikaba ihura cyane n’akazi ka buri munsi bakora.





