Ku wa Gatatu tariki 09 Kamena 2021 ahagana saa sita z’amanywa, imodoka itwara umucanga bivugwa ko ari iya Sosiyete y’abashinwa yageze hafi y’ahazwi nka Tamutamu mu Karere ka Rubavu igonga umunyonzi wari ugiye kuvomera abantu apakiye amajerikani menshi. Iyi kamyo ikigonga uyu munyonzi ntiyahise apfa, abonye ko adapfuye ahita asubira inyuma niko kumusyonyora asezera ku Isi atyo.
Aya mahano yabereye mu maso y’abaturage akimara kuba, abaturage n’umujinya mwinshi bahise bafata amabuye, niko kwadukira ikamyo si ukuyimena ibirahuri biva inyuma. N’ubwo bamennye ibirahuri ariko, ngo ni aka wa mugani ngo “ukubise imbwa aba ashaka shebuja” bivuzeko bashakaga kwangiza nyiri ukuyitwara wagonze umunyonzi. Gusa uyu mushoferi nawe ntiyabaye umwana cyangwa yarinzwe n’Imana kuko yahise akandagira umuriro yirukansa cyane ikamyo ye niko guturiza ahari abapolisi kuko burya ngo iyo wageze ku nzego z’umutekano uba wakize ubundi amategeko agakora ibyayo.
N’ubwo yirutse agahungira ku bapolisi ariko, abaturage bakomeje gukubita agatoki ku kandi kuko nabo ngo bashakaga kumwica bakamuroha mu kiyaga cya Kivu. Umuturage umwe n’uburakari bwinshi ati: “kubona agonga umuntu ntamwice yarangiza agasubira inyuma akamuhorahoza !!! Ubu ni ubugome bukomeye kandi ndengakamere”.
Mugenzi we na we yunze mu rye ati: “none se ubu bugome twabwihanganira ? Iyo ataducika ngo urebe ko tutamwivugana natwe tukamuroha mu Kivu”.
Ni kenshi usanga hirya no hino mu Gihugu havugwa ubugome bw’abashoferi batwara imodoka nini bahutaza abatwara intoya bitwaje ko ngo akaruta akandi kakamira. Iyo bigeze ku banyonzi ho basya batanzitse kuko ngo bagongwa umusubizo nk’ibikeri bitwaje ko ngo kugonga umunyonzi nta gikurikirana. N’ubwo bimeze bitya ariko, Pilisi y’u Rwanda Ishami ryo mu muhanda rihora riburira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yose y’umuhanda kandi bakubaha uwo ari we wese ndetse n’icyo ari cyo cyose kiwukoresha hirindwa ibihano bishobora gukurikira impanuka runaka, hakanirindwa ko ubuzima bw’abaturarwanda n’abandi barugenda bwakomeza gutakara umunnsi ku munsi.



1 comment
Mbega ubugome bw’abashoferi weeeeeeee !! Sha uyu nawe yari akwiye gukosorwa !!