Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro

Agapfundikiye Niyo Bosco azaniye abakunzi be ubwo yizihiza isabukuru ye

Umuhanzi Bosco Niyo wizihiza isabukuru ye muri Gicurasi yatangaje byinshi mu rugendo rwe rwa Muzika ubwo yamurikaga indirimbo ye nshya “Ubutsinzi” kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021.

Mu kiganiro Breakfast with the stars cyatambutse kuri KISS FM mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, Niyo Bosco yamuritse indirimbo ye nshya yise “Ubutsinzi”, yashyizwe ahagaragara mu majwi  ndetse amashusho y’iyi ndirimbo ikazasohoka mu minsi iri imbere nk’uko byatangajwe n’uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona.

Abajijwe ku imvano y’igitekerezo cy’iyi ndirimbo ye nshya, umuhanzi Niyo Bosco yagize ati “Igitekerezo si icyanjye. ‘Ubutsinzi’ ni igitekerezo cy’umuntu w’inshuti uba muri Canada wansabye ko nyiririmba kandi numva ndabyakiriye. Igitekerezo cyayo kivuga ku muntu  ufite  ubumuga, w’umukeneye, w’umupfakazi  kandi akaba arera abana benshi wabashije guhangana n’ubuzima bugoye bwa Covid19. Ni ubusinzi kubaho mu buzima nk’ubu bwo mu bihe bikomeye ariko ukahava utsinze

N’ubwo bitaramubaho , ubwo yari abajijwe ku cyaba cyaramubabaje kuva atangiye muzika niba hari ingorane yaba yarahuye nazo, Bosco Niyo yavuze ko kariyeri ya Muzika ari urugamba nk’izindi bisaba guhatana ariko ababazwa no kuba indirimbo yakozwe n’umuhanzi ariko igasuzugurwa n’abayumvishe.

Ubuzima nasanze ari kata, guhura n’ingorane ntabwo byabura mu muziki, gusa mbabazwa no  kumva indirimbo ivugwa nabi n’abantu ngo ‘ntakigenda’ kandi iba yaraciye mu matwi ya benshi baba kandi bazi ibya muzika bakayemeza. Ni ikibazo cyo kudatuza no kubaha ubutumwa umuhanzi wese aba yatanze bakiyumvira ibijyanye n’amarangamutima abarimo

Bosco Niyo yatangaje ko akunda umuhanzi Bruce Melody kandi asanga benshi bamwigiraho kugira bazamuke. Ati “Nkunda Bruce Melody, ni umuhanzi ukora ukumva byose abinyuramo (Techniques), nterwa ishema no kuba yereka abahanzi  nyarwanda  ko bishoboka gukora ibitandukanye (Diversity) . Abahanzi benshi ngira ibyo mbakuraho haba ab’iwacu cyangwa hanze  ntibingora kuvuga umuhanzi mfana kuko dukwiriye kureka amarangamutima yacu akaba ay’ukuri.”

Bosco Niyo yakomoje no ku ndirimbo ‘Izindi mbaraga’ aherutse gushyira hanze, ati “Ni indirimbo y’isezerano twavuganye bwa mbere nkimenyana na Aline Gahongayire. Aline ni umuhanga byabaye byiza gukorana n’umuntu usanzwe muri Muzika kuko biroroha ibindi ni imvune ziba inyuma ya Rideau ntabwo biba bireba abantu.”

Akomeza agira ati “Turi mu gihugu cy’ibyamamare ku buryo uwo ariwe wese ushoboye kuririmbana nawe nabyemera. Nandika indirimbo kandi mbikora nk’akazi. Nizerera mu mpano yanjye kuko uwo ariwe wese washaka indirimbo iyo ariyo yose cg uwo ari we wese nakorana nawe

Uyu muhanzi muhanzi ufite ubuhanga budasanzwe mu gucuranga gitari (Guitar) yavuze ko kuri ubu muzika ye ari akazi akora mu buryo butandukanye, yaba kuririmba cyangwa kwandikira abandi bahanzi, ikimunezeza kurusha ibindi byose akaba ari uko bse bagera ku ntego yo kunezeza imitima y’abakunzi babo.

Ati “Hari indirimbo nanditse nka Nahawe ijambo, Papa, … hari n’izisohoka ariko amabwiriza atangwa akambuza kuba nabivuga bitewe n’uko bishyuye amafaranga atanyemerera kuyita iyanjye kandi tuba twabyemeranyijeho. Birashimisha ariko igishimisha kurushaho ni uko numva nyuzwe n’icyo yamugejejeho ndetse n’icyo iri gufasha abayumva.”

Abajiwe ku iterambere amaze kugeraho ndetse niba nta gitutu aterwa n’uko umuziki wahinduye ubuzima bwe ndetse bikaba byatuma yisanga ku rwego rwo hejuru cyane ugereranije n’uko yari abayeho mbere, Bosco Niyo yavuze ko utarajwe inshinga no kwamamara ahubwo ashishikajwe no gutanga ubutumwa buhindurira benshi kubana amahoro.

Ati “Mba numva ngomba kuba Niyo usanzwe kandi bidatandukanye n’uwo nariwe mbere yo kumenyekana. Mba nshaka ko umuntu umbona ambona gutya bisanzwe akambona akabona Imana. Gutera imbere kwanjye ni abantu nifuza kugumana abantu nibo nkingi yanjye. Iterambere ryanjye ni icyo mariye abandi kurusha njyewe ubwanjye.”

Uyu muhanzi uzuzuza imyaka 20 muri uku kwezi kwa Gicurasi asanga hari intambwe imaze guterwa mu ihinduramyumvire ku bijyanye n’uko sosiyete yafataga ababana n’ubumuga nk’abadafite icyo bashoboye ndetse anashishikariza abafite impano gukora cyane bakazizamura.

Bosco Niyo afite indirimbo yaririmbye ku giti cye zirimo : Ibanga, Seka, Ubigenza ute, Imbabazi akaba kandi hari Izindi mbaraga yaririmbanye na Aline Gahongayize, ndetse n’iyo yaririmbanye na Platini Nemeye.

Related posts

Perezida Sebastian Duda wa Pologne ategerejwe i Kigali.

N. FLAVIEN

Ku myaka 96, Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yatanze.

N. FLAVIEN

Musanze: Umukobwa utariyandikishije mu bakora ibizamini bya Leta yafashwe ashaka gukorera umuhungu utaritabiriye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777