Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki, umukino wa Rayon Sports na Young Africans ugakinirwa kuri Stade Amahoro, mu mukino w’Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day), imyiteguro yawo iragana ku musozo buri ruhande rukaba rwifuza kuzahatambuka rwemye kuko uyu ari umukino ujya mu mateka y’umupira w’amaguru.
Ni umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Kanama 2025. Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, hari indi mikino yawubanjirije yakubiwe mu cyiswe Rayon Week. Uretse ibi bikorwa by’imikino yabaye, Perezida wa Rayon Sports, bwana Twagirayezu Thadée nawe hari byinshi yagarutseho biteganyijwe ubwo yaganiraga na Inyarwanda.
Ubwo yasabwaga kugira icyo avuga cyakurura abafana ba Rayon Sports n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko kuri uyu munsi, yagize ati: “Ni umunsi w’imyidagaduro, ni umunsi wo kwidagadura.”
“Hari umukino, hari abanzi, hari ukureba abakinnyi ba Rayon Sports, hari ukureba abakinnyi ba Young Africans, hari ukwakira abayobozi ba Young Africans. Ibyo byonyine birahagije.”
Yanabajijwe kandi ku bikorwa biteganyijwe mbere y’umunsi w’umukino nyiri izina, maze nabwo agira ati: “Young Africans izaza, izajya gukora imyitozo kuri cya kibuga kiri ku Mahoro inyuma stade. Hari ibikorwa tuzakora. Hari ugusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku Gisozi, hanyuma tuzavayo, tuzajya gufasha abakene, Young kandi ibikorwa byose ni yo izabikora.”
“Hari ukuntu yaje izi neza ko igomba gufasha, yarabidusabye izareba abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, izabasura.”
Muri iki kiganiro yanagarutse ku byo kwitega mu kibuga n’intego bafite kuri uyu mukino. Aho yakomeje agira ati: “Young Africans gutsinda Rayon bizaterwa n’uko umukino uzaba umeze. Nayo izaba iri mu igerageza ry’abakinnyi bayo, ariko umukino ni umukino uzajya mu mateka, ntabwo rero tugomba kuwutsindwa. Tugomba kuwutsinda kugira ngo nyine dutangire turi abatsinzi, dukomeze dutsinda.”
“Ntabwo turi gutegura ngo tugiye kunganya cyangwa ngo tugiye gutsindwa na Young Africans, oya oya oya! Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ndabasabye nimuze kuri Rayon Day. Ni ukuvuga ngo ni ugushimisha amaso yawe, ni ugushimisha umutima wawe, n’amatwi azumva byiza.”
Iyi kipe igiye gukina na Young Africans imaze gukina imikino itanu yakinnye n’amakipe arimo Miloplast, AS Muhanga, Gasogi United, Gorilla FC na Étincelles. Muri iyi mikino yose binjije ibitego 10 binjizwa igitego 1. Iyi kipe yamaze no kubona umusimbura wa Biramahire Abeddy ari we Habimana Yves.
