Igihugu cy’u Burusiya cyabwiye kigenzi cyacyo cya Israel ko gikwiriye kuzirikana ko nta burenganzira gifite bwo guhindura ubutegetsi buriho muri Iran bityo ko nta n’impamvu yo gukomeza kurasa cyica inzirakarengane no kwangiza ibikorwaremezo.
Ni ingingo yagarutsweho n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Russia Today. Ni nyuma y’ibitero bikomeye Israel yatangiye kugaba kuri Iran ku wa 13 Kamena 2025.
Maria Zakharova yagaragaje ko atumva icyo Iran iri kuzira. Ati: “Ni irihe kosa Iran yakoze, ni iyihe mpamvu iri kuraswa. Israel yavuze ko idakunda ubutegetsi buriho muri Iran, ubutegetsi bwa politike, waba ukunda ubutegetsi cyangwa utabukunda, mu gihe butaguteye, nta burenganzira ufite bwo kubukuraho.”
Israel yatangiye kugaba ibitero kuri Iran nyuma yo kuyishinja umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi, ibirego Iran yagiye ihakana kenshi.
Kuva ibi bitero byatangira Israel yishe abasirikare bakuru muri Iran n’abashinzwe ubutasi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Kugeza ubu kandi iki gihugu gifite umugambi wo kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.
Intambara igeze ku munsi wa karindwi impande zombi zirasana ubutitsa. Israel ivuga ko yarashe inganda nyinshi zikorerwamo iby’ibanze byageza ku bisasu bya nucléaire, mu gihe Iran na yo ivuga ko yarashe inyubako ikoreramo ubutasi bw’igisirikare bwa Israel.
Yanditswe na Lucky Desire/WWW.AMIZERO.RW