Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Politike

DJ Ira uherutse gusaba Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda yabuhawe ku mugaragaro.

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka DJ Ira uherutse gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda Perezida Paul Kagame akabumwemerera, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025 yabuhawe ku mugaragaro.

Nyuma yo kurahira afashe ku ibendera ry’Igihugu, Iradukunda Grace Divine ‘DJ Ira’ yarahiriye kuba umunyarwandakazi byemewe n’amategeko. DJ Ira n’abandi bantu 35, bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo budasubirwaho nyuma yo kurahira kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ndetse n’abayobozi bahagarariye Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihugu,  bayoboye umuhango wo kurahiza no kwakira indahiro z’abanyamahanga 9 bahawe ubwenegihugu nyarwanda.

Aba bose barahiye bari muri 36 bari baherutse gusohoka mu Igazeti ya Leta ku rutonde rwagiye hanze tariki 07 Mata 2025, rugaragaza ko bemerewe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabiye mu ruhame Perezida Paul Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda. Perezida Kagame yamubwiye ko ku bwe abumwemereye ariko bisaba kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu kuvanga imiziki, aherutse gutangaza ko yatunguwe no kuba yarahamagawe n’abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihe kitageze no ku masaha 24, nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu n’Umukuru w’Igihugu, bamusaba ko yajya kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we, Dj Bissosso winjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

Abarahiriye ubwenegihugu nyarwanda bafashe ifoto hamwe n’abayobozi mu nzego zibishinzwe.
DJ Ira yarahiriye ubwenegihugu nyarwanda
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo ari kumwe n’Abahagarariye Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bashyikirije DJ Ira impapuro zimwemerera ubwenegihugu.
DJ Ira yarenzwe n’ibyishimo byo kwitwa umunyarwandakazi.

Related posts

Musanze: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bongerewe ubumenyi mu gukora ubushabitsi.

N. FLAVIEN

Indonesia: Abiyahuzi bakomerekeje abasaga 10 mu bari bagiye mu misa ya mashami.

N. FLAVIEN

APR FC yatsinze Gaadiidka FC yo muri Somalia ikomereza mu barabu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777