Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Abarwanyi ba Wagner bari mu Burusiya bagiye kwamburwa intwaro.

Abategetsi bo mu Burusiya bavuga ko itsinda ry’abacanshuro b’Abarusiya rya Wagner rizakwa intwaro ariko ko ritazakurikiranwa mu nkiko ku mpagarara ryateje ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko imyiteguro irimo gukorwa kugira ngo abagize iryo tsinda batange intwaro ziremereye n’ibindi bikoresho bya gisirikare babihe igisirikare cy’u Burusiya.

Urwego rw’umutekano rw’u Burusiya (FSB) rwavuze ko ibirego nshinjacyaha na byo byakuweho ku bagize uruhare muri iyo myivumbagatanyo yazunguje u Burusiya ariko bamwe bakavuga ko byari ikinamico yateguwe na Putin.

Ku wa gatandatu tariki 24 Kamena 2023, abacanshuro bayobowe n’umukuru wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, bafashe umujyi wa Rostov-on-Don wo mu Majyepfo y’u Burusiya, berekeza ku murwa mukuru Moscow ndetse bahanura kajugujugu za gisirikare z’u Burusiya hamwe n’indege ubwo bari bari mu nzira berekeza i Moscow.

Imyivumbagatanyo yabo yaje gupfuba, nyuma yuko habayeho amasezerano yagizwemo uruhare na Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko. Bijyanye n’ayo masezerano, Prigozhin yageze muri Belarus kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2023.

Kuri uyu wa kabiri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yavuze ko Wagner yahabwaga amafaranga yo gukoresha na Minisiteri y’ingabo hamwe n’avuye mu ngengo y’imari, ko yahawe ama-roubles (akoreshwa mu Burusiya) miliyari 86.262 (angana na miliyari 1 y’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika) kuva mu kwezi kwa Gatanu mu 2022 kugeza muri Gicurasi mu 2023 honyine, agenewe “imishahara n’uduhimbazamusyi”.

Yongeyeho ko abategetsi bazakora iperereza ku kuntu amafaranga yarishywe Wagner n’umukuru wayo yakoreshejwe. Mbere yaho, indege bwite, bivugwa ko hari aho ihuriye na Prigozhin, yageze mu murwa mukuru Minsk wa Belarus mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Hagati aho, FSB yanatangaje ko dosiye ijyanye n’abarwanyi ba Wagner bashoboraga kugezwa mu nkiko kubera kwigomeka kwitwaje intwaro ubu yafunzwe kuko abakoze imyivumbagatanyo bayihagaritse batarakora icyaha mu buryo bwa nyabwo.

Perezida Putin yavuze ko abo barwanyi bashobora kwinjira mu gisirikare gisanzwe cy’u Burusiya, kujya mu rugo cyangwa kujya muri Belarus. Yongeyeho ko benshi muri abo barwanyi ari “abakunda Igihugu” bari bayobejwe bakajyanwa mu gukora icyaha.

Ibi bya vuba aha byatangajwe n’u Burusiya bibaye nyuma y’ijambo ririmo uburakari Perezida Putin yavuze ku wa mbere nimugoroba, aho yashinje abayoboye iyo myivumbagatanyo gushaka “kubona u Burusiya bwanigiwe mu makimbirane amenekamo amaraso”.

BBC yanditse ko kuri uyu wa kabiri, Putin yabwiye abasirikare i Moscow ko baburijemo “intambara hagati y’abenegihugu” ndetse afata umunota wo kwibuka abishwe.

Yashimangiye ko abarwanyi ba Wagner nta na rimwe bigeze bashyigikirwa n’igisirikare cyangwa abaturage, nubwo imbaga y’abantu yagaragaye ibishimiye ndetse ibakomera amashyi ubwo bari bavuye mu mujyi wa Rostov-on-Don.

Uko abo bacanshuro barimo gufatwa bitandukanye cyane n’uburyo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’impirimbanyi bafatwamo, benshi ubu bari muri gereza bazira gusa kuba baramaganye intambara yo muri Ukraine.

Nk’urugero, impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi, Vladimir Kara-Murza, iri mu gifungo cy’imyaka 25 nyuma yuko urukiko rumuhamije ubugambanyi. Ku rundi ruhande, umukuru wa Wagner Prigozhin hamwe n’abarwanyi bagize uruhare muri iyo myivumbagatanyo, bisa nkaho bo barimo kwemererwa kwidegembya.

Prigozhin yashyigikiye ibyo yakoze, ashimangira ko imyivumbagatanyo itari igamije guhangana n’ubutegetsi bwa Putin, ahubwo ko yari igamije kurokora itsinda rye ry’abacanshuro ntirishyirwe mu gisirikare cy’Uburusiya, no kugaragaza ibyo ubuyobozi bw’igisirikare cy’Uburusiya bwananiwe.

Abarwanyi ba Wagner Group bari mu Burusiya bagiye kwamburwa intwaro kubera imidugararo bateje/Photo Internet.

Related posts

Inzira y’Umusaraba: Perezida Evariste Ndayishimiye na Lazarus Chakwela bagaragaye bahetse umusaraba.

N. FLAVIEN

VAR igiye gukoreshwa mu mikino yose y’Igikombe cya Afurika.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777