Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, mu Mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, abantu batabashije kumenyekana bateye ibisasu bibiri mu mirima y’ibireti by’abaturage, ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.
Ibi bisasu biguye mu Murenge wa Kinigi nyuma y’ibindi byinshi biherutse kuhagwa, byo bikaba byaremejwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF ko byarashwe bivuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, bikangiza ibikorwaremezo ndetse bikanakomeretsa bamwe mu baturage.
Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zikomeje gukurikirana kugirango hamenyekane abateye ibi bisasu ku butaka bw’u Rwanda, ndetse hanamenyekane neza umugambi wabo.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage bo muri Nyabigoma, aravuga ko bishobora kuba byaturutse hakurya y’umupaka kuko ngo hamaze iminsi hari imirwano ikomeye, aho bagiye bumva umuriri w’ibisasu binini, bakaba bakeka ko n’ibi byaguye iwabo ari yo byaturutse.
Ibi kandi bibaye bikurikiye amakuru yavuzwe ko mu bice byegereye Bunagana, imirwano yongeye kubura mu ma saa yine, ubwo ngo Ingabo za Congo, FARDC, zagerageje kurasa kuri M23 zishaka kuyitsimbura mu bice igenzura, ngo rukambikana ubwo ku buryo umwe mu bahaye amakuru WWW.AMIZERO.RW yavuzeko imirwano ikomeye yabaye mu bice byegereye Bunagana, ahari impungenge ko n’Ingabo za Uganda, UPDF zishobora kwinjira mu mirwano mu rwego rwo kurinda umupaka Uganda ihuriyeho na DR Congo.
