Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, ubwo kuri iki Cyumweru tariki 10 Mata 2022, ku Rwibutso rw’Akarere ka Gakenke ruherereye muri Buranga haberaga igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 315 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hibanzwe ku gusaba buri wese waba uzi ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, gutanga amakuru kugirango ishyingurwe mu cyubahiro nka bumwe mu buryo busubiza icyubahiro “abacu bacyambuwe bazira uko bavutse”.
Muri uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera kuri 315 yimuwe aho yari ishyinguwe hirya no hino mu Karere ka Gakenke, abayobozi bari bitabiriye uyu muhango, bagarutse ku butumwa bwihanganisha kandi bukomeza ‘abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi’, ari nako bunamiye imibiri ishyinguye mu cyubahiro mu Rwibutso rw’Akarere ka Gakenke ruri muri Buranga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, akaba n’imboni y’Akarere ka Gakenke, bwana Twagirayezu Gasperd, yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo gukomeza kwiga no gusobanukirwa amateka yaranze Igihugu cyacu, aruha n’umukoro wo kumenya ibyagezweho no kubisigasira.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, madame Nyirarugero Dancille, yihanganishije abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Buranga no mu Gihugu muri rusange. Ati: “Mukomere kandi mwihangane“. Yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, kuko ngo kugeza ubu hakiri abatarashyingura ababo mu cyubahiro bigakomeza kubashengura kurushaho, kandi ababishe cyangwa se ababa bazi aho bajugunywe bigaramiye.
Ibi byanagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, wasabye buri wese waba azi ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro, ko yagira uruhare mu kuyigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro, anihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Uhagarariye Umuryango IBUKA mu Karere ka Gakenke, Dunia Saadi, yavuze ko “uyu ni umwanya uha imbaraga abacitse ku icumu, bukaba kandi uburyo bugaragaza amateka mabi adateze kuzibagirana”, asaba abitabiriye uyu muhango baba bafite amakuru y’aho imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro iri, kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe.
Mu buhamya yatanze, Mutabaruka Pierre Damien warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo n’uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ataheranywe n’agahinda, ahubwo akinjira mu rugamba rwo kwiyubaka no kwiteza imbere.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Kari gafite inzibutso za Jenoside zirindwi, ariko nyuma ya gahunda ya Leta yo gusigarana inzibutso nkeya zujuje ibisabwa hagamijwe kurushaho kubungabunga imibiri iziruhukiyemo, aka Karere kasigaranye eshatu ariko nazo biteganyijwe ko imibiri iziruhukiyemo izashyingurwa muri uru rw’Akarere mu gihe ruzaba rumaze kwagurwa nk’uko Umuyobozi w’Akarere yabyemeje ko mu ngengo y’imari itaha ruzagurwa.
Kugeza ubu, Urwibutso rw’Akarere ka Gakenke ruri muri Buranga, rushyinguwemo inzirakarengane 1886 zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kwibuka ku nshuro ya 28 bibaye mu gihe u Rwanda rwari rumaze imyaka ibiri ruhanganye na Coronavirus, aho byinshi mu bikorwa byo kwibuka byabaga hifashishijwe ikoranabuhanga. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “KWIBUKA TWIYUBAKA”.
Photos: Gakenke District
2 comments
Twihananishije Imiryanyo yababuze ababo bazize GENOCIDE yakorewe Abatutsi mumwaka wa 1994.
Tuzahora tubibuka Iteka Niteka.
Ni ukuri mukomere kandi mutekane kuko dufite Igihugu kiturereberera. Twarapfuye ariko ubu ntitugipfuye. Abacu bigendeye bakomeze baruhukire mu mahoro naho abicanyi bo bazapfa bumva kuko amaraso bamennye ahora abakorogoshora mu bwonko.