Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ibidukikije Imyidagaduro Politike Ubukerarugendo

Zambia: Perezida Kagame yagaragaye yifotoreza ku nyamaswa z’inkazi [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Gihugu cya Zambia, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata 2022, yagaragaye yifotoreza ku nyamaswa z’inkazi, ubusanzwe zitinywa na benshi.

Aya mafoto ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Zambia guhera kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022, yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), yafashwe kuri uyu wa Kabiri ubwo we na mugenzi we wa Zambia basuye Pariki y’Igihugu ya Musi-O-Tunya ndetse n’Icyanya cy’inyamaswa z’inkazi eshanu kizwi nka ‘Mukuni Big 5 Safaris’ ndetse n’amasumo ya Victoria.

Aka gace Perezida Kagame yasuye, kitwa Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris, kakaba Icyanya gikomye gikunze gukurura ba mukerarugendo bavuye imihanda yose iyo bashaka kureba intare n’inzovu ku buryo bashobora gutemberana nazo.

Iki cyanya cyatangijwe mu mwaka wa 2009, icyo gihe abantu bemererwaga gutemberana n’intare hamwe n’ibisamagwe ariko nyuma biragurwa bakajya bemererwa gutemberana n’inzovu, aho ushobora gutemberana n’inzovu iguhetse ku mugongo.

Icyanya gikomye ni ahantu haba hari amategeko yihariye abuza kuhakorera ibindi bikorwa byangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, basuye iki cyanya gikomye mu rwego rwo gukomeza kureba ibyiza bitatse Zambia ndetse no kureba amahirwe ahari mu ishoramari, dore ko haraye hanasinywe amasezerano y’ubufatanye agera kuri arindwi hagati y’u Rwanda na Zambia mu nzego zitandukanye.

Ibi bikorwa byose byasuwe bikaba biherereye mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone

Perezida Paul Kagame akora ku nyamaswa ya Cheetah
Basuye Amasumo ya Victoria
Perezida Paul Kagame yerekwa Inyamaswa z’inkazi
Intare nazo ziri muri iyi Parike zasuwe
Abanyacyubahiro beretswe Inyamaswa z’inkazi bazegereye ndetse banazifotorezaho

Photos: Village Urugwiro

Related posts

Ingabo zo muri Ukraine zari muri MONUSCO zagiye kurwanya Putin wigabije ubutaka bwabo.

N. FLAVIEN

Musanze: Yishe umuntu butungo, ashatse kurwanya no gutoroka inzego z’umutekano araswa mu cyico.

N. FLAVIEN

Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye imirimo nk’umugaba mukuru wa RDF.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777