Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Yatawe muri yombi nyuma y’imyaka 50 akoze amahano

Mu rukerera rwa tariki ya 8 Nyakanga 1972, Julie Ann Hanson wari ufite imyaka 15 y’ubukure icyo gihe, yavuye iwabo asize avuze ko agiye kureba umukino wa baseball. Yagiye kw’igare rya musaza we, asiga asezeranije ababyeyi ko nyuma y’umukino ari buhite ahindukira akagaruka mu rugo. Nyamara ubwo bwabaye ubwa nyuma ababyeyi bamuca iryera.

Ababyeyi b’uyu mwana batuye ahitwa Naperville muri leta ya Illinois bihutiye kumenyesha polisi ko umwana wabo yabuze, banatanga amatangazo yo kurangisha. Ku mugoroba w’uwo munsi, inkuru mbi yatashye mu muryango wa Hanson, umurambo w’umwana wabo watoraguwe mu gisambu aho basanze yajombaguwe ibyuma, akavirirana ari nabyo byamuvuriyemo kwitaba Imana.

Tariki ya 2 Kamena 2021, muri leta ya Minnesota, uwitwa Barry Lee Whelpley w’imyaka 76 yatawe muri yombi arafungwa. Akurikiranyweho icyaha cyo kwica Julie Ann Hanson. Muri 1972, Barry yari afite imyaka 27 akaba yari umuturanyi w’umuryango wa Hanson.

Barry Lee Whepley ukurikiranyweho icyaha cyakozwe muri 1972

Chief Robert Marshall, umuyobozi wa polisi ya Naperville yatangaje ko nubwo imyaka yari ibaye 49 yose, batigeze bibagirwa ko uwakoze iki cyaha yari atari yafatwa. Uyu muyobozi yanashimiye kandi abakurikiranye bakanahererekanya iki kirego mu myaka yose yatambutse. Uyu muyobozi wa Polisi avuga ko nubwo iki cyaha cyabaye we ubwe atari yanavuka, ariko ifoto ya Julie ngo yahoraga imanitse mu biro bya polisi.

Nubwo nta makuru menshi yatanzwe ku bijyanye n’ibimenyetso byatumye Barry atabwa muri yombi nyuma y’imyaka 50 akoze icyaha, CNN dukesha iyi nkuru yanditse ko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya DNA.

Barry Lee Whelpley watawe muri yombi yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba yarahoze akora umwuga wo gusudira ibyuma.

Related posts

Perezida Kagame ari mu Bubiligi mu nama yitabairwa n’abarimo Tshisekedi

N. FLAVIEN

Coronavirus: Ya Virus nshya ihangayikishije Isi yahawe izina rya “Omicron”.

N. FLAVIEN

Wazalendo yaburijemo umuhango wo gushyingura Colonel Gisore wa FARDC

N. FLAVIEN

1 comment

MUSEMAKWERI Prosper July 17, 2021 at 4:27 PM

Aha ndabemera ku iperereza, twe ubwo icyaha kiba cyashaje

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777