Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Politike Umutekano

Ya Sukhoi-25 ya FARDC yari yarashwe yavogereye u Rwanda yongeye kugaragara iguruka hejuru ya Goma.

Indege y’intambara y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yari yarashwe n’Ingabo z’u Rwanda ubwo yari yavogereye ikirere cy’u Rwanda tariki 24 Mutarama 2023 yongeye kugaragara iguruka mu kirere cya Goma nyuma yo gusanwa n’ikipe y’inzobere mu by’indege za gisirikare bo muri DR Congo.

Ubwo yasozaga uruzinduko rw’akazi yari amazemo iminsi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Umugaba w’ingabo za DR Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, yabanje gusura abasirikare bakomerekeye ku rugamba bari kuvurirwa i Goma, ababwirako Igihugu kizirikana kwitanga kwabo ndetse ko ibibagendaho byose byishyurwa na Leta.

Jenerali Tshiwewe yakomereje ku Kibuga cy’indege cya Goma, aho yayoboye umuhango wo kongera gusubiza mu kirere indege ya gisirikare ya Sukhoi-25 yari yarashwe n’Ingabo z’u Rwanda tariki 24 Mutarama uyu mwaka ziyishinja kuvogera ikirere cy’u Rwanda, ku bw’amahirwe ikaba yarahise igwa i Goma aho itsinda rya MONUSCO rishinzwe kuzimya inkongi ryahise riyizimya itarashya ngo ikongoke.

Umwe mu banyekongo bagize itsinda ry’inzobere mu by’indege za gisirikare ryayisannye, yatangaje ko iyo bayohereza ku ruganda mu Burusiya, byari kubatwara akayabo ndetse ngo bigasaba ko imara amezi byibuze atandatu, gusa ngo kubera ubwitange bw’abana ba DR Congo, kuyisana byabatwaye iminsi micye cyane ndetse barengera n’akayabo kagombaga kuyitangwaho.

Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko uvugira Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yashimye cyane ubutwari n’ubushobozi Igisirikare cyabo, FARDC gikomeje kugaragaza muri byinshi, avugako kugira inzobere zishobora kwisanira indege nk’iyi y’intambara ari ikindi gitego cy’umutwe FARDC itsinze abo yise abanzi bayo kuko ngo bari bazi ko itazasubira mu kirere ngo ikomeze akazi kayo ko gusenya imbaraga zose z’umwanzi.

N’ubwo bivugwa ariko ko iyi ndege yaba yarasanwe n’itsinda ry’inzobere z’abanyekongo, hari ababibona ukundi kuko ngo FARDC nta bushobozi ifite bwo gusana Sukhoi-25 kuko ngo n’ubwo baba bafite ababyize batapfa kubona ibikoresho, aba babivuga bakaba bemeza ko hari itsinda ry’abarusiya ryaje rwihishwa rikazana n’ibikoresho (spare parts), bagasana iyi ndege noneho bikitirirwa abanyekongo mu rwego rwo kubongerera igitinyiro mu karere.

Kuwa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h05), nibwo Missiles z’ubwirinzi bwo mu kirere z’u Rwanda zarashe indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, gusa n’ubwo yafashwe n’umuriro yabashije kugera ku Kibuga cy’indege cya Goma, ikorerwa ubutabazi bwihutirwa ariko yangirika bikomeye mu rubavu ndetse no ku ibaba ry’iburyo.

Sukhoi-25 ya FARDC yari yangiritse bikomeye yasubiye mu kirere nyuma yo gusanwa b’abanyekongo ubwabo.
Umwe mu bagize itsinda ry’inzobere b’abanyekongo basannye iyi ndege asobanurira Gen Tshiwewe uko byagenze ngo ibe isubiye mu kirere.
General Christian Tshiwewe n’abari bamuherekeje bose bishimiye ko iyi ndege ya Sukhoi-25 yasubiye mu kirere nyuma y’igihe yarangijwe na missiles z’ubwirinzi bwo mu kirere z’u Rwanda.
Sukhoi-25 ya FARDC yari yangiritse bikomeye ubwo yavogeraga ikirere cy’u Rwanda tariki 24 Mutarama 2023/Photo Archive.

Related posts

Umunyarwanda Twahirwa Séraphin waherukaga gukatirwa igifungo cya burundu yapfuye.

KALISA

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye atanga umukoro ku banyarwanda [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Igihugu cya Cadi cyirukanye Ambasaderi w’u Budage kubera agasuzuguro.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777