Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

VAR igiye gukoreshwa mu mikino yose y’Igikombe cya Afurika.

Uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi (buzwi nka VAR mu mpine y’Icyongereza) ku nshuro ya mbere buzakoreshwa mu mikino yose 52 y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) gikinwa muri uku kwezi.

Mu gikombe cya CAN cyo mu 2019 cyabereye mu Misiri, iryo koranabuhanga rya VAR ryakoreshejwe gusa guhera mu mikino ya kimwe cya kane n’abagiteguye, ari bo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Mu itangazo, CAF yagize iti: “Mu gihe Caf itera imbere atari gusa muri gahunda yo kuvugurura isura y’imisifurire ahubwo no kugira abasifuzi bo ku rwego rw’isi muri Afurika, ikoreshwa rya VAR mu mikino yose 52 ni intambwe iganisha mu cyerekezo cyiza”.

CAF yahisemo abasifuzi 24, abasifuzi bungirije 31 hamwe n’abasifuzi umunani bakoresha VAR, bose hamwe bava mu bihugu 36, bo gusifura iri rushanwa ryo muri Cameroun.

Salima Mukansanga/Photo Internet.

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ni umwe mu basifuzi bane b’abagore bari muri iri irushanwa. Hari kandi n’Umurundi Pacifique Ndabihawenimana.

Abasifuzi babiri bava mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Amerika (CONCACAF), abo ni Umunya-Guatemala Mario Escobar n’Umunya-Mexique Fernando Guerrero uri mu basifuzi bakoresha VAR, na bo bari mu bazasifura iri rushanwa, bijyanye na gahunda yo kungurana ubumenyi hagati y’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru.

Ibihembo bihagaze bite?

Ikipe izegukana iyi CAN ubu izahembwa miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika (miliyari 5 mu mafaranga y’u Rwanda), aya akaba yiyongereyeho 500,000 by’amadolari y’Amerika, ugereranyije n’igihembo cyahawe ikipe yayegukanye mu 2019.

Ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni 2.75 z’amadolari y’Amerika (miliyari 2.7 mu mafaranga y’u Rwanda), mu gihe amakipe yatsindiwe muri kimwe cya kabiri azahabwa miliyoni 2.2 z’amadolari y’Amerika, naho ayatsindiwe muri kimwe cya kane ahabwe miliyoni 1.175 y’amadolari ya Amerika buri kipe.

Bivuze ko habayeho inyongera ya miliyoni 1.85 y’amadolari y’Amerika ku bihembo by’amafaranga byose hamwe, ugereranyije no mu irushanwa ryo mu 2019 nk’uko tubikesha BBC.

Iri rushanwa riratangira kuri iki cyumweru tariki 09 Mutarama 2022 ubwo Cameroon yaryakiriye iza gucakirana na Burika Faso saa kumi (16h00) ku isaha ngengamasaha ya GMT, ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Related posts

Perezida Kagame yazamuye Lt Gen Mubarakh Muganga ku ipeti rya General.

N. FLAVIEN

Kera kabaye DR Congo n’u Rwanda bahurije ku mugambi wo guhashya FDLR.

N. FLAVIEN

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bagiye guhabwa amahugurwa azamara umwaka

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777