Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Uwiyamamariza kuyobora FERWAFA yavuze ku mubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona.

Amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025, akaba azaba arimo umukandida umwe rukumbi, Shema Fabrice. Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi wa AS Kigali, nta kibazo abona mu kuzamura umubare w’abanyamahanga mu gihe ikipe ishobora kubahemba.

Shema aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru agaragaza imigabo n’imigambi y’ibyo yifuza guhindura mu mupira w’amaguru mu Rwanda, birimo kongera amafaranga ahabwa ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona mu byiciro byose, bikazazamura ireme ryo guhangana mu kibuga.

Uyu mugabo wiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda azaba ahanganyemo na oya, kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama 2025 nibwo yagarutse ku bijyanye no kongera umubare w’abanyamahanga binjira mu makipe akina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Shema Fabrice aganira na Radiyo Rwanda, mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino yateruye agira ati: “Reka tubirebere mu mfuruka ebyiri. Imfuruka ya mbere ni iy’amakipe, iya kabiri ni iy’Ikipe y’Igihugu. Ku makipe niba bafite ubushobozi bwo kubahemba nta kibazo mbifiteho.”

“Ariko dusubire ku kintu kimwe. Kuki amakipe ajya gufata abanyamahanga? Ubwacu dufite abana bakitinya, ashobora kuba ari umuhanga ariko aritinya. Kugira ngo rero uzamure urwego rwe ni uko umuhuza n’uwo atinya.”

“Impamvu navuze ko ngiye kubishyira mu mfuruka ebyiri, ufashe tuvuge ikipe igiye gusohokera igihugu muri CAF Confedarartion cyangwa CAF Champions League, bahura n’abandi bantu badafite icyo kibazo. Ibaze ko banyarwanda mu gihugu baratsinda ariko wasohoka nturenge icyiciro kibanza.”

“Icyo nemera cya kabiri, ni uko ubunararibonye bw’abanyamahanga bufasha abakinnyi bacu kugera ku rwego rwiza. Ufite uwo ureberaho n’uwo ushaka kurusha, uwo muntu mukinanye imikino mirongo itatu muri shampiyona, niyo mpamvu twashizeho ko tuzajya duhemba abakinnyi batanu ba mbere mu gice kibanza n’igice cya kabiri cya shampiyona.”

“Kugira ngo n’umunyarwanda akore cyane arenge uwo munyamahanga, dushaka rero guhatana mu ruhando mpuzamahanga, abo banyamahanga hari igihe bakenerwa. Ariko natwe tukazana umunyamahanga ukwiye. Ni ikibazo ko hari umuntu uza akakwereka akavidewo k’amasegonda abiri ukamugura.”

Uyu mugabo naramuka atowe azakorana na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga Désiré.

Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert, naho Komiseri ushinzwe Imisifurire ni Hakizimana Louis.

Related posts

PNL: Musanze FC isubiriwe na Police FC, Etincelle yigaranzura AS Kigali

N. FLAVIEN

Imyaka 29 irashize ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Zambia itikiriye mu mpanuka y’indege [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

ICC yatangaje ko abaturage baherutse kwicwa na FARDC i Goma basaga 163.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777