Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko Sheikh Bahame Hassan, umuhuzabikorwa w’ikigo ggororamuco cya Gitagata, akomeza gukurikiranwa adafunzwe, rutesha agaciro ubujurire bw’ubushinjacyaha bwasabaga ko afungwa by’agateganyo.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, ku wa 13 Mutarama 2026, rwari rwategetse ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho ibyaha mu buryo bwatuma afungwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo.
Sheikh Bahame akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Ubushinjacyaha buvuga ko yaba yarasambanyije abakobwa bagororerwaga i Gitagata, abizeza kubafasha kubona amafaranga y’igishoro cyangwa kubarekura mbere y’igihe, ndetse ngo hari n’abavugwaho gukangishwa kongererwa ibihano mu gihe batabyemeye.
Mu iburanisha ryabereye mu muhezo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite ibimenyetso n’ubuhamya bw’abatangabuhamya barimo abakobwa bahagororerwaga, abakozi bakoranaga na we n’abandi. Bwasabye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Sheikh Bahame we yahakanye ibyaha byose, avuga ko nta mukobwa yigeze asambanya, asaba kurenganurwa.
Mu bujurire bwabaye ku wa 12 Gashyantare 2026, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko nubwo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, nta mpamvu zihagije zatuma afungwa by’agateganyo. rwagaragaje ko kuba yaragiye kuburana avuye mu karere ka Rubavu bigaragaza ko nta bushake afite bwo gutoroka ubutabera.
Urukiko rwongeyeho ko nta kimenyetso kigaragaza ko yashyira igitutu ku batangabuhamya cyangwa ngo abangamire iperereza.
Bityo, Sheikh Bahame Hassan azakomeza kuburana ari hanze mu gihe iperereza n’urubanza ku byaha aregwa bikomeje.


